Miss Bahati yagiye muri Amerika kuwa 22 Kamena 2011. Guhera ubwo ntabwo yongeye gusubira mu Rwanda kubera impamvu z’amasomo no gushaka ubuzima.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo hasakajwe amashusho ari kumwe na Nishimwe Naomie wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2020, bari gusangira.

Ntabwo icyazanye Bahati kiramenyekana. Bahati Grace yasubiye mu Rwanda nyuma y’aho muri Nzeri yarushinze na Pacifique Murekezi, umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu washinze ishuri rya Espanya ry’i Nyanza, akanakinira Rayon Sports.

Ifoto ya Bahati Grace na Nishimwe Naomie wamuhaye ikaze mu Rwanda
Ifoto ya Bahati Grace na Nishimwe Naomie wamuhaye ikaze mu Rwanda
Bahati  yavuye mu Rwanda atarashaka none agarutse nyuma y'aho muri Nzeri uyu mwaka yasezeranye
Bahati yavuye mu Rwanda atarashaka none agarutse nyuma y'aho muri Nzeri uyu mwaka yasezeranye