Miss Bahati Grace yashimye mu buryo bukomeye Mutesi Jolly ku myitwarire yagaragaje ndetse avuga ko yakoze amateka nk’umukobwa wa mbere wahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa.
Stephanie Del Valle wari uhagarariye Puerto Rico yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Isi mu birori bikomeye byabereye i Washington mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Ukuboza 2016.
Bahati Grace utuye muri Amerika yitabiriye ibirori byo gutora Nyampinga w’Isi, yari yajyanwe no gushyigikira Mutesi Jolly ndetse babonye nyuma y’uko risozwa. Nubwo Jolly atahawe ikamba, Bahati yanditse kuri Facebook avuga ko abifata nk’intambwe ikomeye uyu mukobwa yateye.
Yagize ati “Byari byiza guhura no kuba narashyigikiye Miss Rwanda 2016 mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi. Yakoze akazi gakomeye mu gihe cye nka Miss Rwanda…”
Miss Bahati Grace yongeyeho ko nubwo Mutesi Jolly atatsinze, ibyo yakoze ngo birashimishije kandi ni amateka akomeye nk’umukobwa wabimburiye abandi muri iri rushanwa.
Ati “Ndakwishimiye nshuti yanjye, komeza ukore akazi keza. Wakoze amateka nka Nyampinga w’u rwanda wa mbere uhataniye iri rushanwa nubwo utabonye ikamba.”
Mutesi Jolly ntiyabashije kwibona mu bakobwa baje mu myanya 25 ya mbere ndetse ntiyabonetse mu bindi byiciro byahembewe birimo icy’umukobwa wagaragaje impano mu gukina, umunyamideli mwiza, ufite ubwiza bufite intego[hashingiwe ku bikorwa bye bwite], uwagaragaje impano yihariye kurusha abandi, n’ibindi byiciro binyuranye.
Mu bakobwa bo mu bihugu bya Afurika, Nyampinga wa Kenya Evelyn Njambi ni we waje mu myanya itanu ya mbere ndetse yagaragazaga imbaraga no gukanga abo yari ahanganye na bo kuko yahabwaga amahirwe yo kuba yatwara irushanwa cyangwa akaba igisonga.
Puerto Rico ibaye igihugu cya 17 kibashije kwegukana iri kamba inshuro zirenze imwe kuba irushanwa rya Nyampinga w’isi ryatangira mu mwaka wa 1951.
Sweden ni yo yegukanye iri kamba inshuro zirenze imwe bwa mbere nyuma ibindi bihugu bikurikiraho. UK(5), India (5), the US (3), Jamaica (3), Iceland (3), Germany (2) na Australia (2).
Ibirori byabaye mu ijoro ryo kuwa 18 Ukuboza 2016 mu nyubako ya MGM National Harbor iherutse kuzura itwaye akayabo ka miliyari 1,4 z’amadolari.
Abakobwa bose uko ari 119 ni bo bahatanye , bari bamaze iminsi itandatu bimukiye mu muturirwa wa MGM National Harbor wubatswe hafi y’ikiraro cya Woodrow Wilson Bridge mu birometero 16 uvuye mu Mujyi wa Washington, D.C ari naho abakobwa bakoreye umwiherero.
Abaje mu myanya ya mbere muri Miss World 2016:
Fast Track Winners:
Top Model: China PR
Sports: Cook Islands
Talent: Mongolia
Multimedia: Philippines
Beauty with a Purpose: Indonesia
Ibihugu 20 bya mbere:
China, Kenya, Belgium, Ghana, Philippines, Cook Islands, Mongolia, Indonesia, France, USA, India, Slovakia, Korea, Hungary, Dominican Republic, Japan, Brazil, Thailand, Australia, Puerto Rico
Ibihugu 10 bya mbere:
China, Kenya, Belgium, Philippines, Indonesia, USA, Korea, Dominican Republic, Brazil, Puerto Rico
Ibihugu 5 bya mbere:
Kenya, Puerto Rico, Indonesia, Dominican Republic, Philippines.
Igisonga cya kabiri: Indonesia
Igisonga cya Mbere: Dominican Republic
Miss World 2016: Puerto Rico



















TANGA IGITEKEREZO