00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Carine Rusaro aritegura ubukwe

Yanditswe na

Robert Musafiri

Kuya 11 January 2016 saa 07:35
Yasuwe :

Utamuliza Rusaro Carine aravuga ko muri iyi minsi ahugiye mu mishinga itandukanye harimo n’uwo gutegura ubukwe bwe yemeza ko buzaba vuba.

Uyu mukobwa yabaye Nyampinga w’iyahoze yitwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda muri 2007. Utamuliza Rusaro Carine kandi yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda muri 2009, aba n’uwa Gatandatu ku isi mu marushanwa ya "Miss Tourism Queen International 2008" ryabereye mu Bushinwa ndetse ahagararira urubyiruko rw’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Miss Carine yavuze kuri gahunda afite muri uyu mwaka, atangaza ko usibye akazi ke asanzwe akora mu ngoro z’umurage z’amateka y’u Rwanda, ubu ari mu bakemurampaka batatu mu gikorwa cyo gutoranya abakobwa bazahagararira Intara zose n’Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2016.

Yagize ati « Namaze umwaka umwe gusa naragiye mu masomo, ariko naragarutse, ndi umukozi w’Ingoro z’Igihugu z’umurage nkaba nyobora ‘Ingoro y’Amateka kamere’. Si ibyo gusa kuko ndi no mu zindi gahunda zirimo n’iyi ya Nyampinga(Miss Rwanda 2016)»

Arateganya gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2016

Miss Rusaro yakomeje avuga ko ibikorwa bye muri uyu mwaka biziyongeraho no gutegura ubukwe yemeza ko buzaba vuba.

Ati « Na gahunda y’ubukwe irahari kandi ni vuba, muri uyu mwaka ariko turacyategura ukwezi n’itariki tuzabamenyesha ».

Uyu mukobwa agiye kurushinga n’umukunzi we Fio Logan Mpayana bamaze igihe kinini bakundana ndetse akaba ari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi no kugenzura ireme mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’ubwikorezi, RTDA.

Utamuliza Carine yize amashuri ye mu yahoze yitwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu Gashami k’ibinyabuzima (Biologie). Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) yakirangirije mu Bwongereza mu mwaka wa 2014.

Kuri ubu ni umuyobozi mu Ngoro y’inzu ndangamurage z’u Rwanda aho ayobora ‘Ingoro y’Amateka Kamere’ yitiriwe Richard Kandt.

Nyampinga w’iyahoze yitwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda muri 2007, Utamuliza Rusaro Carine n'uwo bagiye kurushingana
Ari no mu itsinda ritoranya abakobwa bazahagararira Intara zose n’Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages