Iri tora ryatangijwe kuri uyu wa Mbere aho bashyize hanze amafoto 90 y’abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Earth 2018.
Kugira ngo uheshe ijwi uwo mu gihugu cyawe, bisaba gukanda ‘like’ ku ifoto ye cyangwa se kuyisangiza inshuti.
Iki cyiciro gishya muri iri rushanwa cyajemo uyu mwaka, cyatangajwe kuri uyu wa Gatandatu cyitwa ‘Eco-Media Beauty’.
Cyihariye kuba abakobwa bose bazahabwa amahirwe binyuze mu itora ryo ku mbuga nkoranyambaga zose z’irushanwa.
Amanota azava ku mbuga nkoranyambaga azahuzwa n’ayo Akanama Nkemurampaka kazatanga kagendeye ku buryo umukobwa yakurikiwe cyane kurusha abandi kuri izi mbuga, ndetse n’uko irushanwa ryamenyekanye birushijeho bimuturutseho yaba mbere cyangwa ubwo ryari ryaratangiye.
Kugeza ubu abakobwa bayoboye urutonde ku mbuga nkoranyambaga zose ni uwo muri Venezuela ufite amajwi asaga ibihumbi icyenda yo ku itora ryo ku rubuga rwa Instagram, n’uwo muri Indonesia ufite asaga ibihumbi icumi uyoboye ku rutonde rw’icumi bafite amajwi menshi kuri Facebook.
Kuri izi ntonde zose nibura umukobwa uri ku mwanya wa cumi afite amajwi atari munsi y’igihumbi, mu gihe Umutoniwase Anastasie afite amajwi 372 kuri Facebook na 711 kuri Instagram.
Umukobwa uzahiga abandi muri iki cyiciro azatangazwa ku wa 3 Ugushyingo ahite ajya mu kibanziriza icya nyuma. Uwo munsi ni nawo hazatorwaho Miss Earth 2018.
Guha amahirwe Anastasie ku rubuga rwa Instagram wanyura hano
Naho kuri Facebook ukanyura aha



















TANGA IGITEKEREZO