Miss Uwase Honorine yahagurutse mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2017, mu gihe kigera ku kwezi amaze muri yigiyeyo byinshi byerekeye ‘kubungabunga ikirere no kwita ku bidukikije’.
Ibi yabishimangiye mu cyiciro cy’isuzuma bumenyi ryabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2017. Abakobwa bose bahataniye iri kamba babajijwe mu cyiciro cy’ibanze cyo gupima ubumenyi bwa buri wese by’umwihariko mu bumenyi bahawe mu gufata neza ibidukikije ari nacyo cyibandwaho muri iri rushanwa.
Uwase Honorine uhagarariye u Rwanda ari mu batanze ibisubizo byishimiwe cyane n’akanama nkemurampaka nk’uko bigaragara muri video ndende yafashwe ubwo bari mu ibazwa.
Yabajijwe uko ahuza akazi akora k’itangazamakuru biciye mu kiganiro cy’iyobokamana no kwigisha abantu kwita ku bidukikije asubiza ko asanzwe ari ambasaderi w’ibidukikije kandi akorana n’ibigo byita ku kirere no kubungabunga amashyamba; yongeyeho ko ‘mu by’ibanze abigisha abakurikira ikiganiro cye harimo kubayobora mu nzira ibafasha kubaho neza ndetse ngo nasubira mu Rwanda azahita atangira gukora ikiganiro kuri televiziyo cyibanda ku gufata neza ikirere’.
Abakobwa bari muri Miss Earth barimo na Uwase Hirwa Honorine waserukiye u Rwanda batangiye gutorwa biciye kuri internet [tora uciye hano] mu gushakisha umukobwa uzahiga abandi mu bwiza no kuberwa n’amafoto[Miss Photogenic].

Umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Photogenic Earth ni uzagira amanota menshi harebwe uburyo ifoto ye yakunzwe[Like] kandi igakwirakwiza[Share] na benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru abakobwa biyeretse itangazamakuru mu myiyereko yabereye ku mazi ya Diamond Hotel mu Mujyi wa Manila.
Uzegukana ikamba rya Miss Earth azamenyekana ku wa 4 Ugushyingo 2017 mu birori bizabera ahitwa Mall of Asia Arena mu Mujyi wa Pasay. Irushanwa rifite intego y’ubukangurambaga mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ihangayikishije ibihugu byinshi ku Isi.








Ibitekerezo 0