Muri Miss Earth iri kubera muri Philippines, abakobwa bari muri iri rushanwa basabwe kwerekana imico y’ibihugu ariko cyane cyane mu myambaro.
Aha, ababashije kumasha ntibatanzwe; aberekana intambuko nabo baba barasakiwe, Ndekwe Igiraneza Paulette uhagarariye u Rwanda we yiyerekanye yambaye incabure ndetse yaciye bugufi anafite icyansi ashaka kwerekana ko mu Rwanda inka zikamwa.
Aba bakobwa bose uko ari 85 bagiye batambuka imbere y’abari bitabiriye iki gikorwa, ndetse n’abagize akanama gashinzwe gutanga amanota n’ubwo atahise atangazwa.
Mu cyiciro cyari cyabanje Igiraneza Ndekwe Paulette uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth 2019, ntabwo yabashije kuza mu myanya y’imbere mu cyiciro itsinda arimo ryahatanyemo cyo kwiyerekana muri Bikini.
Abakobwa babashije kuza mu myanya itatu ya mbere ni uwo muri Ukraine witwa Diana Shabas, uwo muri Puerto Rico witwa Nellys Pimentel ndetse n’uwo muri Équateur witwa Antonela Paz.
Mu byiciro bibiri bimaze guhatanirwa mu itsinda rya Igiraneza hagatangwa amanota; birimo icyo kwiyerekana muri Bikini no mu makanzu maremare. Nta na kimwe uyu Munyarwandakazi arabasha kwegukanamo umudari.
Nyuma, akanama nkempurampaka katangaje ko abakobwa bahize abandi bagendeye ku migabane bakomokamo.
Muri Afurika, uwo muri Kenya yaje imbere akurikirwa n’uwo muri Zambia uwo muri Nigeria aba uwa gatatu.
Ku mugabane wa Aziya na Oceania muri Mongolia, ni we waje imbere akurikirwa n’uwo muri Phillipines, uwo muri Vietnam aba uwa gatatu.
Abakomoka ku Mugabane wa Amerika babimburiwe n’uwo muri Chili wahize abandi akurikirwa n’uwo muri Panama na Peru.
I Burayi uwo muri Espagne ni we waje imbere, uwa Czech Republic akurikiraho naho uwa gatatu aba uwo muri Crimea.
Umukobwa wabaga uwa mbere ku mugabane we yahabwaga umudali wa zahabu, umukurikira akabona uw’umuringa uwa gatatu agahabwa umudari wa bronze.
Irushanwa rya Miss Earth rihuza abakobwa baturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi, ryatangijwe ku mugaragaro mu 2001 rifite intego yo kwifashisha ba Nyampinga mu buvugizi no guteza imbere urwego rw’ibidukikije.
Igiraneza yabaye Nyampinga w’Ishuri rya ETMR (Ecole Technical Muhazi Rwanda) mu 2016, yitabira Miss Rwanda mu 2019 ndetse aza kuba muri 20 bitabiriye irushanwa rya Miss Supranational Rwanda mu 2019.
Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwitabiriye Miss Earth, mu 2017 rwaserukiwe na Uwase Hirwa Honorine wubatse izina nka “Miss Igisabo” mu gihe mu mwaka ushize Umutoniwase Anastasie ari we waryitabiriye.
Reba andi mafoto ya bamwe mu bakobwa bahatanye na Igiraneza nabo biyerekana mu myambaro gakondo y’iwabo



















TANGA IGITEKEREZO