Miss Iradukunda Elsa yasubukuye ibikorwa byo guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda binyuze mu rugendo yise ‘Made in Rwanda tour’, mu mpera z’icyumweru gishize yasuye inganda zitunganya ibyakorewe mu Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru.
Uru rugendo rusubukura ibindi bikorwa yari yatangije muri Werurwe 2017, icyo gihe yasuye abikorera bo mu Ntara y’Uburengerazuba ari naho yiyamamarije mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda.
Miss Iradukunda Elsa afite umushinga wo guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda, na nawo mushinga mugari yerekanye ubwo yari mu irushanwa. Ubu ari mu rugendo avuga ko rugomba kuzaca mu ntara zose n’Umujyi wa Kigali aho azagera mu nganda no ku banyabukorikori bibanda cyane ku bikorwa biha imbaraga gahunda ya Made in Rwanda.
Mu Karere ka Musanze Miss Iradukunda yasuye inganda ebyiri, urwitwa Winnaz rukora amafiriti ndetse n’urwitwa Uburanga Products rukora ibikoresho by’isuku birimo amavuta yo kwisiga, amasabune n’ibindi.
Miss Iradukunda yasuye izi nganda aherekejwe na mugenzi we Umutoni Pamela na we uri mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2017, uyu we afite umushinga wo gufasha ba rwiyemezamirimo kumva ndetse no gusobanukirwa gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bubyara umusaruro.
Mu biganiro Nyampinga w’u Rwanda yagiranye n’abakora ibijyanye na Made in Rwanda bo mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko ‘urwego bagezeho rugaragaza neza icyerekezo igihugu gifite mu myaka iri imbere’ ndetse ngo bitanga ishusho ishimangira ko gahunda y’ibikorerwa mu gihugu ifite ingufu.
Miss rwanda na pamela kuri uyu wagatandati baraza gukomereza urugendo rwabo mu karere ka ruhango aho bazasura inganda zikora ibikorrwa bitandukanye bya made in rwanda.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Nzeri 2017, Miss Rwanda Iradukunda Elsa azakomereza urugendo rwe mu Karere ka Ruhango aho azasura ibikorwa bitandukanye nabyo byibanda ku bikorerwa mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO