Aherekejwe n’abagize Gakondo Group, Nyampinga w’u Rwanda 2012, Aurore Kayibanda Mutesi, uheruka gutorerwa umwanya wa Miss FESPAM 2013, bakiriwe na Minisitiri w’Umuco muri Congo Brazzaville, Jean-Claude Gakosso, kuri uyu wa 19 Nyakanga.
Nyampinga Kayibanda yatorewe uyu mwanya kuwa 17 Nyakanga 2013, muri aya marushanwa yabereye muri Congo Brazzaville.
Lauren Makuza, umuyobozi ushinzwe umuco muri Ministeri ya Siporo n’Umuco yabwiye IGIHE ko gutorwa kwa Nyampinga w’u Rwanda muri FESPAM 2013 byahesheje ishema igihugu.
Makuza yongeraho ko byagaragaje ko amarushanwa yo mu Rwanda akorwa neza hakurikizwa amahame yo ku rwego mpuzamahanga. Yagize ati “Ni ibintu by’agaciro ni ibigaragaza ko ibikorwa dukora n’uburyo bikorwamo ababitorerwa baba bakwiriye kandi ko n’iyo bagiye mu mahanga bitwara neza.”
Akimara gutorwa, Nyampinga Aurore yavuze ko uku gutorwa kwe atari akwiteze. Yogeyeho ko mu bikorwa azibandaho harimo no guteza imbere ubuhanzi agira ati “Nzagerageze gusobanurira abahanzi ko bahanga indirimbo zitanga ubutumwa buvuga ku buzima bw’abantu”.
Biteganijwe ko Aurore n’abagize Gakondo bagaruka mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 21 Nyakanga.
Ibitangazamakuru bitandukanye byo hirya no hino muri Afurika byatangaje ugutsinda kwa Nyampinga w’u Rwanda



















TANGA IGITEKEREZO