Kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare 2023, nibwo Miss Honorine yasezeranye imbere y’amategeko na Nsengiyumva Mugisha Christian, mu Murenge wa Nyarugenge.
Aba bombi bivugwa ko bari bamaze igihe kitari gito bakundana ndetse bagiye babyereka ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, ko baryohewe n’urukundo.
Miss Uwase Hirwa Honorine yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2017 ahagarariye Intara y’Iburengerazuba. Yaje kumenyekana cyane kubera ijambo yavuze ubwo bari mu majonjora yo muri iyi ntara, avuga ko umukobwa w’umunyarwanda ari uteye nk’igisabo, bituma ahabwa izina rya Miss Gisabo.
Gusa ntiyaje kwegukana ikamba rya Miss Rwanda, ahubwo yabaye umwe mu bamenyekanye cyane ahabwa ikamba rya ‘Miss Popularity’.
Uyu mukobwa nyuma ya Miss Rwanda yaje kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru, atangira gukora kuri, ‘Authentic Radio’ mu kigano cya mu gitondo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!