00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Iradukunda Elsa agiye kumara amezi abiri mu mahanga

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 7 September 2017 saa 10:41
Yasuwe :

Miss Iradukunda Elsa agiye kwerekeza ku Mugabane w’u Burayi, azahava akomereze mu irushanwa ryo gutora Nyampinga w’Isi rizabera mu Bushinwa.

Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Elsa azatangira urugendo rwe kuwa 24 Nzeri 2017, azabanza kujya mu Budage akomereze mu bindi bihugu bitandukanye aho azamara amezi abiri arengaho iminsi mike.

Mu Budage, Miss Iradukunda Elsa azabanza i Frankfurt, azahamara iminsi itatu aveyo asuye uruganda Sebapharma ari na rwo rwamuhaye igihembo cyo kujya kurusura akerekwa imikorere yarwo.

Nyampinga w’u Rwanda azava i Frankfurt ahite atangira urugendo rwo kuzenguruka mu bice bitandukanye akora ubukangurambaga no gukundisha abantu ibyakorewe mu Rwanda. Iyi gahunda izabera mu Mujyi wa Berlin, muri Sweden ndetse no mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa.

Ku itariki ya 15 Ukwakira 2017, Nyampinga w’u Rwanda azahita yerekeza muri Singapore gutangira umwiherero w’iminsi icyenda mu irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rya Miss World.

Irushanwa rya Nyampinga w’Isi rizahera muri Singapore rikomereze mu Bushinwa, rizasozwa kuwa 18 Ugushyingo 2017. Miss World igiye kuba ku nshuro ya 67 , umukobwa wa mbere yambitswe ikamba rya Miss World 1951, icyo gihe hatowe uwitwa Kiki Håkansson akomoka muri Sweden.

Kuri iyi nshuro izahuza abakobwa bo mu bihugu 130 byo ku migabane itandukanye harimo n’u Rwanda ruzaserukirwa na Miss Iradukunda Elsa usanzwe afite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2017.

Miss World y’uyu mwaka izamara ibyumweru bine ibera mu Bushinwa mu mijyi itandukanye muri Sanya, Haikou na Shenzhen aho izasorezwa.

Ibirori nyamukuru byo gutora Nyampinga w’Isi bibe kuwa 18 Ugushyingo 2017 ahitwa Shenzhen Dayun Arena stadium mu Mujyi wa Shenzhen.

Nava mu Bushinwa azasubukuru ibikorwa by’ubukangurambaga bwa Made in Rwanda mu bindi bihugu birimo u Buholandi, u Bubiligi n’u Bufaransa mu mijyi itandukanye hose akazaba agirana ibiganiro n’abantu barimo abafatanyabikorwa be mu mushinga wo guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda.

Miss Iradukunda Elsa agiye kumara amezi abiri mu mahanga

Yavuze ko azava ku Mugabane w’u Burayi ku itariki ya 30 Ugushyingo 2017.

Iradukunda ari mu bakobwa 130 bazahatanira Miss World
Mu bimujyanye i Burayi harimo no gukora ubukangurambaga bwa Made in Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages