00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Iradukunda Elsa na Iradukunda Liliane bahaye impanuro abakobwa bari kwitabira Miss Rwanda 2020

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 January 2020 saa 11:53
Yasuwe :

Miss Iradukunda Elsa na Iradukunda Liliane bageneye impanuro abakobwa bari kwitabira Miss Rwanda mu 2020 babasaba kwitinyuka no kugira intego bakaba bo aho kwigana abandi.

Irushanwa rya Miss Rwanda mu 2020 rigeze kure, abazahagararira Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo bamaze kumenyekana, hatahiwe Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali.

Mu gihe abakobwa bakomeje kwitabira iri rushanwa ku bwinshi Miss Iradukunda Liliane na Elsa babageneye impanuro zazabafasha kwitwara neza.

Aba bakobwa begukanye amakamba ya Nyampinga w’u Rwanda bavuga ko uyu mwaka irushanwa riri kugenda neza ndetse ko ryitabirwa n’abakobwa bashoboye.

Ba Iradukunda bose begukanye amakamba bariyamamarije i Rubavu icyakora kuri ubu ngo biragoye guhamya ko ariho hazava Nyampinga kuko ku bwabo basanga abakobwa biyamamaje mu ntara zose bashoboye mu gihe hataragaragara n’ab’ahandi hasigaye.

Bagira inama abakobwa bitabira Miss Rwanda2020, Iradukunda Elsa yagize ati”Ndahera ku batuye mu ntara zisigaye, abateganya kwiyamamaza ndabasaba gukurikirana video z’aho byarangiye bakazaza biteguye kuko bibafasha gutanga ibitekerezo neza bikanabarinda ubwoba. Abakomeje bo inama nabagira ni ukuba bo bagahagarara ku mishinga yabo.”

Iradukunda Liliane we yagize ati”Ku babashije guhagararira Intara zabo ndabasaba kutumva ko bageze aho bashakaga ahubwo barusheho kwiga bihugure bizabafasha.”

Miss Rwanda 2020 yatangiye mu Ukuboza 2019 ahatoranyijwe abakobwa bazahagararira Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru, Amajyepfo hakaba hatahiwe Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, mbere y’uko habaho irindi jonjora rizatanga uwegukana ikamba rya Miss Rwanda tariki 22 Gashyantare 2020.

Reba ikiganiro twagiranye n’aba bakobwa

Iradukunda Liliane wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2018 na Iradukunda Elsa waryegukanye muri 2017 basabye abari kwitabira Miss Rwanda 2020 kwigirira icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .