Muri Gicurasi 2017, Miss Elsa afatanyije n’Ibitaro bya Kabgayi yavuje abantu Magana abiri barwaye “Ishaza” mu jisho bo mu Ntara y’Uburengerazuba.
Miss Iradukunda Elsa wihaye intego ko na nyuma yo gutanga ikamba agomba kuzakomeza ibikorwa byiganjemo ibyo yatangiriyeho akiba Nyampinga. Ubu, Miss Iradukunda yasubukuye iki gikorwa mu Ntara y’Amajyepfo, ubushize yagikoreye mu Burengerazuba muri Gicurasi 2017 yita ku batishoboye barwaye ishaza.
Usibye ibyo bikorwa yari yariyemeje byerekeye ‘guteza imbere no gukangurira Abanyarwanda gukoresha Made in Rwanda’, Nyampinga Iradukunda yakomeje umushinga we wo kwita ku batishoboye aho kuri ubu agiye kuvuza abarenga Magana atatu bo muri Nyamagabe.
Ni igikorwa ari gutegura ku bufatanye n’Ibitaro bya Kabgayi ari nabyo byamufashije mu mwaka washize ubwo yavuzaga abo mu Burengerazuba bw’u Rwanda basaga magana abiri.
Igikorwa cy’uyu mwaka, ari kugikorera ku Bitaro bya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo. Abifashijwemo n’inzobere z’abaganga, bagiye kuvura ishaza abarenga 300 bamaze kwiyandikisha muri aka gace.
Abarwayi ntibavurwa gusa ahubwo banafashwa kugera ku Bitaro bya Kigeme ndete bagomba guhabwa icumbi ku buryo bagomba kwitabwaho kugeza bakize neza.
Iradukunda Elsa yishimiye mu buryo bukomeye uko byagenze kuri uyu wa Mbere ari nabwo batangiye kuvura aba barwayi. Yagize ati “Nta kintu nishimira nko kubona umuntu aseka yishimye nabigizemo uruhare. Nahawe umugisha nanjye ntacyambuza kubera umugisha abandi. Ibi ni byo nshoboye, mfite ubushobozi bwisumbuye nafasha benshi barenze aba."
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kigeme bwishimiye cyane kuba Nyampinga Iradukunda Elsa yaratekereje kujya kuhakorera igikorwa cye kuko yafashije benshi mu barwayi aho wasangaga mu minsi yashize abenshi boherezwa mu Bitaro bya Kaminuza na Kabgayi iyo habaga hakenewe ibyerekeye kubaga amaso.
Iki gikorwa kizamara icyumweru kibera ku Bitaro bya Kigeme ari naho Nyampinga Iradukunda n’abafatanyabikorwa bye bari muri iki gihe kizamara; kizasoza abiyandikishije bose bamaze guhabwa ubufasha kugira ngo bakire neza.



















TANGA IGITEKEREZO