Iri rushanwa rizaba ku Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2019 guhera isaa tatu kuri Hotel La Pallise Nyandungu mu mujyi wa Kigali.
Rizahuza abana baturutse mu ntara zitandukanye n’umujyi wa Kigali, bari hagati y’imyaka umunani kugera kuri 18.
Aba bagabanyije mu byiciro bitatu hagendewe ku myaka yabo. Icya mbere ni uguhera ku myaka umunani kugera 10, 11 kugera kuri 13, 14 kugera 15 na 16 kugera kuri 18.
Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017, yabwiye IGIHE ko intego y’iri rushanwa ari ugushishikariza urubyiruko gukunda umukino wo koga kuko hari benshi batazi akamaro kawo.
Ati “ Intego ni ugushishikariza urubyiruko gukunda umukino wo koga kuko abenshi usanga bawufata nk’umukino usanzwe, kandi siporo y’ingirakamaro mu buzima bwa muntu.”
Uretse gukundisha urubyiruko umukino wo koga, hazatangwa ubutumwa bugamije kurukangurira kwirinda ibiyobyabwenge, bikomeje kwangiza ahazaza ha benshi.
Ni ku nshuro ya kabiri iri rushanwa rigiye kuba, gusa mu mwaka ushize ntiryabaye kuko Iradukunda Elsa atabashije kubonera igihe abagombaga kuryitabira.
Biteganyijwe ko hazahembwa batatu ba mbere muri buri cyiciro ndetse n’ikipe yitwaye neza.
Iradukunda Elsa utegura iri rushanwa nawe yawukinnye kuva akiri umwana ndetse yigeze gukina mu ikipe y’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO