Uyu mubyeyi witwa Uwimana Chantal yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko umwana we yamwirengagije ndetse bamaze amezi arindwi batarabonana. Icyiyongera kuri ibyo ni uko ngo yagize imvune ariko umwana akabura n’umutima wo kujya kumusura.
Mu gahinda kenshi, yavugaga ko icyo yifuza ku mwana we atari amafaranga ahembwa, kugenda mu modoka ye cyangwa ikindi ahubwo ko ashaka ko baganira bagahuza urugwiro nk’umubyeyi n’umwana.
Kuva ubwo mu mpaka za benshi iyo bavugaga kuri uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2018 hagarukagamo ko ‘yanze umubyeyi wamutwise amezi icyenda akanamugira ku gise’.
Gusa icyo gihe Iradukunda ntiyigeze yifuza kujya mu itangazamakuru ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo.
Uyu mukobwa mu kiganiro yahaye Radio 10 kuri iki Cyumweru tariki 3 Gashyantare 2019 aho yari yatumiwe nka Nyampinga ucyuye igihe, yabajijwe n’umwe mu bari bakurikiye ikiganiro niba koko yaranze nyina.
Mu kwisobanura yavuze ko impamvu atigeze yifuza kumvikana mu itangazamakuru avuga ku kibazo cye n’umubyeyi we ari uko ari ‘ibintu bikwiye gukemukira mu muryango’.
Ati ‘‘Iki ntacyo nkivugaho kuko ndumva ari ikibazo cy’umuryango cyagakemukiye mu muryango aho kukivugira mu itangazamakuru.”
Umunyamakuru yahise amubwira ko impamvu akwiriye kubisonura agakuraho amazimwe ari uko na nyina yigeze kubivugaho undi mu gusubiza ati ‘‘Yego yarabivuze ariko njye sinifuje kubivugaho kuko numva ari ikibazo cyo gukemurira mu muryango.’’
Uyu munyamakuru yakomeje amubaza niba baherukana undi mu gusubiza avuga ko byabaye mu gihe cya vuba, ati ‘‘Yego turaherukana.’’
Mu nkuru IGIHE yasohoye ku wa 7 Mutarama 2019, yari yamenye ko Iradukunda atigeze arerwa n’umubyeyi wamwibarutse. Mu gucukumbura twasanze yarakuriye kwa Nyirasenge nyuma y’aho ababyeyi be batandukaniye akiri muto. Aha kwa Nyirasenge yahabanaga na musaza we.
Uyu Nyirasenge witwa Niyoyankunze Odette atuye ku Kimironko mu Kagari ka Bibare. Abana na musaza wa Iradukunda Liliane kugeza ubu.
Nyirasenge wa Iradukunda Liliane yavuze ko uyu mukobwa atigeze abana na nyina igihe kinini kuko batandukanye afite imyaka itanu. Icyo gihe we na musaza we wari ufite imyaka ibiri bahise batangira kurerwa na nyirasenge.
Ubusanzwe umubyeyi wa Iradukunda yashakanye na Se yari asanzwe afite abandi bana. Ni ukuvuga ko Iradukunda afite musaza we umwe bahuje amaraso y’ababyeyi bombi.
Uyu nyirasenge yabafashe ubwo ababyeyi bari bamaze gutandukana hanyuma mama wabo akabarekera Se na we akagumana abandi bana yari yarabyaye ku wundi mugabo.





Ibitekerezo 0