Miss Iradukunda Liliane yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka Rusizi guhera kuwa Gatanu tariki ya 4 kugeza kuwa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2018. Niho yatangiriye urugendo rw’ibikorwa ateganya kuzakorera mu bice bitandukanye by’igihugu.
Mu kiganiro na IGIHE, Miss Iradukunda Liliane yavuze ko yahisemo gutangirira ibikorwa bye i Rusizi kuko yatsinze irushanwa aciye mu ijonjora yanyuzemo mu Ntara y’Uburengarazuba.
Mu rugendo yakoreye i Rusizi, Miss Iradukunda Liliane yasuye abatuye ku Kirwa cya Nkombo anifatanya n’urubyiruko rw’aho mu gikorwa cyo kubakira umukecuru utishoboye wagorwaga no kubona aho akinga umusaya.
Yagize ati “Impamvu nahisemo kujya ku Nkombo, ni n’uburyo bwo kuhasura, bamwe ntibahafata nko mu Rwanda, nifuje kujya gusura abaturage b’aho nkamenya ubuzima babayemo. By’umwihariko nahakoreye igikorwa cyo kurwanya imirire mibi, nasanze cyaratangiye kubanuka ugereranyije n’imibare banyeretse yo mu gihe gishize.”
Miss Iradukunda yasuye abana barenga mirongo itatu bari bafite ikibazo cy’imirire mibi,muri bo yasanze umwe gusa ari we ukiri mu muhondo mu gihe abandi batangiye kugira umubiri mwiza.
Yabasigiye ubufasha burimo amata bazajya banywa mu buryo bwo kubongerera intungamubiri ndetse yemera kuzishyura ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye makumyabiri.
Mu cyumweru gitaha, Miss Iradukunda Liliane azakomereza urugendo rwe mu Karere ka Musanze ahave yerekeza mu Ntara y’Uburengerazuba ku kirwa cya Iwawa ahagororerwa urubyiruko rwahoze ari inzererezi n’abafatiwe mu biyobyabwenge.



















TANGA IGITEKEREZO