Iserukiramuco ‘Ubukerarugendo bushingiye ku muco’ rizabera mu Karere ka Ngororero ku itariki ya 30 Kamena 2018 mu rugendo yatangiye rwo gukundisha abakiri bato umuco w’u Rwanda.
Nyampinga Iradukunda Liliane yateguye iri serukiramuco afatanyije n’Ishuri rya ESECOM-Rucano risanzwe ryigisha ibyerekeye ubukerarugendo mu Ntara y’Uburengerazuba aho rifite icyicaro mu Karere ka Ngororero ahitwa Hindiro.
Yabwiye IGIHE ko yateguye iki gikorwa mu rwego rwo gukundisha no kurushaho gushishikariza Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko gusigasira umuco gakondo no gukunda ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu.
Yagize ati “Intego ni ugukundisha urubyiruko ubukerarugendo bushingiye ku muco no gusobanurira abantu mu by’ukuri ibintu bikubiye mu muco nyarwanda. Iyo bavuze Ruganzu benshi ntabwo bahita bamusobanukirwa; iyo uvuze wenda umweko nk’abana ntibawumenya, hari abantu benshi by’umwihariko abana batazi ubusobanuro bw’ibi byose. Ese kuki umukobwa washyingiwe ahabwa impano zirimo igisabo, muri iri serukiramuco byose bazabisobanurira ndetse bamenya kubisigasira.”
Miss Iradukunda Liliane yateguye iri serukiramuco nyuma yo gusanga ubuyobozi bw’Ishuri rya ESECOM-Rucano nabwo bufite icyerekezo nk’icye mu rugamba rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco.
Nyampinga n’ubuyobozi bw’iri shuri bazanamurika igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku muco cyubatse ahitwa Hindiro kugira ngo abakiri bato babone ahantu bazajya bigira ibiranga umuco wabo.
Yagize ati “Icyihariye muri iri serukiramuco ni amarushanwa azahuza abanyeshuri mu bigo bitandukanye mu mivugo, imbyino, kwivuga n’ibindi. Ikindi ni ukumenya byimbitse igitekerezo cy’iyo site y’ubukererugendo tugiye kumurika no kwereka urubyiruko ko ubukerarugendo bushingiye ku muco ari ubukungu.”
Muri iri serukiramuco rizamara umunsi umwe, ni nabwo ishuri rya ESECOM-Rucano rizamurika bwa mbere igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku muco risanzwe rifite; abanyeshuri bazaba baturutse mu bigo byo mu Burengerazuba bitandukanye na bo bazarushanwa mu buhanzi n’ubugeni mu ngeri zose.
Muri iri serukiramuco hashyizweho igiciro cy’amafaranga ku bazinjira, abanyeshuri bazishyura magana abiri mu gihe abakuru bazasabwa gutanga magana atanu. Iki giciro ngo cyashyizweho nk’uko bisanzwe bigenda ku basura ingoro ndangamurage ahandi hose.



















TANGA IGITEKEREZO