00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Irebe Natacha mu banyeshuri 10 bitwaye neza mu kizamini cya leta mu gihugu

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 26 February 2018 saa 08:54
Yasuwe :

Irebe Natacha aherutse kugirwa Igisonga cya Kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2018, ibi byaje ari ibyishimo by’inyongera kuri uyu mukobwa wabonetse mu banyeshuri icumi mu gihugu bitwaye neza mu kizamini gisoza amashuri yisumbuye.

Ubusanzwe yitwa Irebe Natacha Ursule, afite ibiro 66 akareshya na metero 1.72. Uyu mukobwa yize Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi; yarangirije mu ishuri rya Riviera High School.

Ni umwe mu bakobwa 22 429 bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2017. By’umwihariko yarangije mu ba mbere bitwaye neza mu kugira amanota menshi, ku mwanya wa munani mu banyeshuri bize masomo y’ubumenyamuntu.

Ni we wenyine muri Riviera High School wabashije kuza mu banyeshuri icumi ba mbere bitwaye neza ku rwego rw’igihugu mu byerekeye ubumenyamuntu. Ku mwanya wa mbere hari umunyeshuri witwa Niyibizi Xavion Emmanuel wo mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana mu gihe Irebe Natacha ari ku mwanya wa munani.

Mu bakobwa bahataniye Miss Rwanda 2018 ndetse n’abahawe ibihembo muri iri rushanwa, Irebe Natacha ni we witwaye neza kubarusha mu kizamini cya leta cyasoje amashuri yisumbuye muri 2017.

Irebe Natacha Ursule ari ku mwanya wa munani mu gihugu

Irebe Natacha yari mu bakobwa 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, yinjiranyemo icyize cyo kuzegukana ikamba ndetse akarikoresha nk’inzira yo kugera ku nzozi ze mu guteza imbere ubukerarugendo mu gihugu. Yanavuze ko mu byo yifuza kuzakora mu gihe kizaza harimo kuba umusirikare.

Irebe Natacha yaserukiye Intara y’Amajyaruguru, ku rwego rw’igihugu yahageranye na Umutoniwase Paula na Ingabire Divine.

Uretse kuba yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2018, Irebe Natacha Ursule asanzwe afite andi makamba abiri, irya Nyampinga w’ishuri rya FAWE Girls School[2015] ndetse muri uwo mwaka ni nabwo yatowe nk’ umukobwa wahize abandi mu buranga mu mashuri yisumbuye.

Amanota ya Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w'u Rwanda
Amanota ya Umunyana Shanitah wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda
Amanota ya Irebe Natacha Ursule wabaye Igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda
Irebe Natacha yabaye igisonga cya Miss Rwanda 2018
Abakobwa batanu batowemo Miss Rwanda 2018

Inkuru bifitanye isano: Iradukunda Liliane yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2018 (Amafoto na Video)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages