Iri torero ryashinjwe muri 1998, ryashinzwe mu rwego rwo gukura mu bwiguge abanyeshuri bari bavuye mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu munsi ni itorero rikomeye ndetse rimaze kuba ry’ubukombe ryitabira ibitaramo bitandukanye mu Rwanda no hanze yaryo.

Inyamibwa ni itorero ryareze benshi mu bamaze kuba ibyamamare mu Rwanda no hanze yarwo nk’ Umunyarwenya Arthur Nkusi, umuhanzikazi Miss Jojo, Cyusa Ibrahim , n’abandi.

Ibi byamamare ndetse n’abandi bafite ibikorwa bitandukanye bagezeho ni bamwe mu banyuze muri iri torero igihe ryari riri kwiyubaka.

Mu rwego rwo kwizihiza ibihe iri torero ryanyuzemo mu myaka 25 rimaze, ryateguye ibitaramo ryise ‘Urwejeje Imana’ bizabimburirwa n’ikizabera muri ‘Kigali Conference and Exhibition Village’ ahazwi nka ‘Camp Kigali’ ku wa 19 Werurwe 2023.

Iki gitaramo kizabanziriza ibindi bizabera mu bigo by’amashuri hirya no hino mu Rwanda behereye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye aho iri torero ryatangiriye.

‘Urwejeje Imana’ izina ry’iki gitaramo byakomotse ku byiza u Rwanda rumaze kugeraho mu nguni zose bikaba mu byatumye iri torero naryo rigera kuri byinshi mu myaka 25.

Rusagara Rodrigue umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'Itorero, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko impamvu z’iki gitaramo ari ugukomeza gushishikariza urubyiruko gukunda umuco n’injyana gakondo ndetse no kubereka ibyiza u Rwanda rwagezeho ariko barusaba gukomeza kubishyigikira.

Ati “Urwejeje Imana ni u Rwanda rwejeje Imana, rurimo imigisha, rwageze kuri byinshi tugomba kwizihiza. Mu byukuri ntabwo ari igitaramo kimwe, ahubwo ni ibikorwa tuzakora muri uyu mwaka wose mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'imyaka 25.”

Itorero Inyamibwa ryari rimaze imyaka itanu ridakora ibitaramo mu Rwanda ryifuje gusangira isabukuru y’imyaka 25 na buri wese rimumurikira ubukungu buri mu muco nyarwanda ndetse n’ umukino ushingiye ku muco uzakinwa n’abantu 80.

Kuri ubu mu banyamuryango bagize iri torero basaga 120 harimo n’abafite amazina azwi mu Rwanda barimo Umuratwa Kethia Anitha ufite ikamba rya Miss Supranational 2021, Teta Ndenga Nicole ufite ikamba rya Miss heritage yakuye muri Miss Rwanda 2020.

Si abo gusa kuko harimo n’abakobwa baheruka kugera kuri final ya Miss Rwanda 2021 barimo, Keza Melissa na Musoni Kevine.

Abandi bamaze kubaka izina bari muri iri torero barimo, Muvunyi cyuzuzo Ange Nina ukina yitwa MiMi muri filime Indoto Series, Harimo kandi na Randry & Chris batsindiye ibihembo bya The Ben na Tecno nyuma yo guhiga abandi mu kubyina indirimbo ‘Kora’.

Itorero Inyamibwa mu myaka 25 rimaze rishinzwe ryataramiye i Burayi inshuro ebyiri, muri Afurika no mu Rwanda mu birori n’ibitaramo byatumiwemo abanyacyubahiro batandukanye.

Umunyarwenya Arthur Nkusi ni umwe mu barerewe mu itorero Inyamibwa rigiye kwizihiza imyaka 25 rimaze rishinzwe
Umunyarwenya Arthur Nkusi ni umwe mu barerewe mu itorero Inyamibwa rigiye kwizihiza imyaka 25 rimaze rishinzwe
Umuhanzi Cyusa Ibrahim nawe yakuriye mu itorero Inyamibwa rimaze imyaka 25 rishinzwe
Umuhanzi Cyusa Ibrahim nawe yakuriye mu itorero Inyamibwa rimaze imyaka 25 rishinzwe
Umuhanzikazi Miss Jojo nawe yarerewe  mu Itorero Inyamibwa
Umuhanzikazi Miss Jojo nawe yarerewe mu Itorero Inyamibwa
Ubu Itorero Inyamibwa rigizwe n'abanyamuryango basaga 120
Ubu Itorero Inyamibwa rigizwe n'abanyamuryango basaga 120
Iri torero risusurutsa abantu mu birori bitandukanye, rijya riniyambazwa mu bukwe butandukanye
Iri torero risusurutsa abantu mu birori bitandukanye, rijya riniyambazwa mu bukwe butandukanye
Itorero Inyamibwa ryitabiriye ibitaramo mpuzamahanga bitandukanye
Itorero Inyamibwa ryitabiriye ibitaramo mpuzamahanga bitandukanye
Itorero Inyamibwa ryifuje gusangira n'Abanyarwanda ubukungu buri mu muco w'u Rwanda
Itorero Inyamibwa ryifuje gusangira n'Abanyarwanda ubukungu buri mu muco w'u Rwanda
Bamwe mu basore bagize Itorero Inyamibwa rimaze imyaka 25 rishinzwe
Bamwe mu basore bagize Itorero Inyamibwa rimaze imyaka 25 rishinzwe