Miss Jojo umaze igihe yarashyize ku ruhande iby’umuziki yasezeranye na Salim Saleh kuwa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017. Aba bombi basezeraniye mu Murenge wa Nyarugenge, hari inshuti za hafi za Miss Jojo gusa nta bantu bazwi mu muziki bahagaragaye.
Uyu mukobwa w’imyaka 34 y’amavuko ari kwitegura ibirori by’ubukwe no gusezerana mu idini ya Islam ari nayo asigaye abarizwamo ndetse agiye kumaramo hafi imyaka umunani. Miss Jojo yinjiye muri iri dini abisabwe n’umusore witwa Munyampundu Saleh bahoze bakundana ndetse yanaherewemo izina rishya rya Iman Uwineza.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umwe mu nshuti za Miss Jojo yaduhamirije ko ‘ubukwe bwabo babuteguye mu buryo buhishe birinda ko itangazamakuru ryabyivangamo’. Uyu muntu yagize ati “Ubukwe bwabo ntibashatse ko buvugwa mu binyamakuru, Jojo ntabwo ashaka kongera kuvugwamo, urugo rwe asa n’udashaka kurwereka ibinyamakuru”.
Ubukwe bwa Miss Jojo na Salim Saleh ngo buzataha muri Kamena 2017 gusa impapuro z’ubutumire ntizirajya hanze ku buryo bikigoye kumenya neza itariki aba bageni bazakoreraho ibirori byo gushyingirwa.
Ubu bukwe bwa Miss Jojo na Salim Saleh bwatangiye guhwihwiswa mu mpera za Mutarama 2017 gusa yagiye abihakana kenshi. Mu kwezi gushize nabwo yanze kugira icyo atangariza IGIHE ku byerekeye uyu mukunzi we mushya gusa.
Miss Jojo uri mu bakobwa bazwi cyane mu muziki ugezweho, yamamaye cyane ku ndirimbo zirimo nka Mbwira, Tukabyine, Ndinde n’izindi.
Yamamaye cyane ku bw’urukundo yakundanye n’umusore witwa Munyampundu Saleh, byanavugwaga ko bari bagiye kubana bitewe n’uko yari amaze guhindura idini akaba umuyisilamu asanzemo umukunzi we ariko bakaza gutandukana.
Yakundanye igihe kirekire na Saleh ari na we watumye ahindura idini akaba umuyisilamu. Urukundo rwabo rwajemo kidobya mu mwaka wa 2011 ari nabwo byatangajwe ko batandukanye bya burundu, kuva icyo gihe nta wundi musore yakundanye na we uzwi uretse uyu basezeranye.
Miss Jojo yakunze kugaragara mu bitaramo bikangurira urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange kwirinda ibiyobyabwenge n’icyorezo cya SIDA ndetse no guharanira iterambere ry’ejo hazaza.
Muri Nyakanga 2012, Miss Jojo yavuze ko abaye ahagaritse umuziki agiye kwita ku bikorwa byo gufasha abatishoboye abinyujije mu ishyirahamwe ry’Urubyiruko rw’abayoboke b’idini ya Islam abarizwamo ryitwa ‘AJMD Njye Nawe’. Kuri ubu kandi anakora muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.
Miss Jojo yavutse mu mwaka wa 1983 mu Karere ka Bugesera. Yatangiye kumenyekana mu muziki, mu mwaka wa 2006 ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda ari naho yatangiriye kuririmba ku giti cye akora indirimbo nka ‘Mbwira’ akurikizaho za ‘Ndi nde’ yaje gukurikirwa na za Bereterida n’izindi. Album ye iheruka yasohotse muri Werurwe 2012 yitwa ‘Woman’.



















TANGA IGITEKEREZO