Miss Jojo washyize ku ruhande iby’umuziki yarushinze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2017 mu birori byabereye ahitwa Rugende Park mu Karere ka Kicukiro.
Uyu munsi wari ibirori by’impurirane kuri Miss Jojo, nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa [ku gicamunsi] hanyuma saa kumi n’imwe hatangira ibirori byo kwishimana n’abatumiwe.
Mani Martin na Nyamitali bari basanzwe ari inshuti magara za Miss Jojo agikora cyane ibya muzika ni bo bamuririmbiye mu kumusohora mu birori byo gusaba no gukwa. Mu bandi bazwi mu muziki w’u Rwanda batashye ubu bukwe harimo Muyoboke Alex ndetse na Aimable Twahirwa [umukemurampaka uzwi muri PGGSS].
Ubu bukwe bwa Miss Jojo na Salim Minani bwatangiye guhwihwiswa mu mpera za Mutarama 2017 gusa bagiye babihakana kenshi. Muri Werurwe 2017 basezeranye imbere y’amategeko, ariko muri icyo gihe cyose Jojo yanze kugira icyo atangaza cyerekeye umusore barushinganye.
Incamake kuri Miss Jojo warushinze
Miss Jojo [wahoze yitwa Uwineza Josiane] nyuma yo kwinjira muri Islam yahise ahindura izina afata irya Uwineza Iman Josiane, yinjiye muri iri dini abisabwe n’umusore witwa Munyampundu Saleh bahoze bakundana.
Miss Jojo uri mu bakobwa bazwi cyane mu muziki ugezweho, yamamaye cyane ku ndirimbo zirimo nka Mbwira, Tukabyine, Ndinde n’izindi.
Yamamaye cyane ku bw’urukundo yakundanye n’umusore witwa Munyampundu Saleh, byanavugwaga ko bari bagiye kubana bitewe n’uko yari amaze guhindura idini akaba umuyisilamu asanzemo umukunzi we ariko bakaza gutandukana.
Yakundanye igihe kirekire na Saleh ari na we watumye ahindura idini akaba umuyisilamu. Urukundo rwabo rwajemo kidobya mu mwaka wa 2011 ari nabwo byatangajwe ko batandukanye bya burundu, kuva icyo gihe nta wundi musore yakundanye na we wamenyekanye.
Miss Jojo yakunze kugaragara mu bitaramo bikangurira urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange kwirinda ibiyobyabwenge n’icyorezo cya SIDA ndetse no guharanira iterambere ry’ejo hazaza.
Muri Nyakanga 2012, Miss Jojo yavuze ko abaye ahagaritse umuziki agiye kwita ku bikorwa byo gufasha abatishoboye abinyujije mu ishyirahamwe ry’Urubyiruko rw’abayoboke b’idini ya Islam abarizwamo ryitwa ‘AJMD Njye Nawe’. Kuri ubu kandi anakora muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.
Miss Jojo yavutse mu mwaka wa 1983 mu Karere ka Bugesera. Yatangiye kumenyekana mu muziki, mu mwaka wa 2006 ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda ari naho yatangiriye kuririmba ku giti cye akora indirimbo nka ‘Mbwira’ akurikizaho za ‘Ndi nde’ yaje gukurikirwa na za Bereterida n’izindi. Album ye iheruka yasohotse muri Werurwe 2012 yitwa ‘Woman’.


















TANGA IGITEKEREZO