Miss Jojo umaze igihe yarashyize ku ruhande iby’umuziki yasezeranye na Salim Saleh kuwa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017. Aba bombi basezeraniye mu Murenge wa Nyarugenge, hari inshuti za hafi za Miss Jojo gusa nta bantu bazwi mu muziki bahagaragaye.
Uyu mukobwa w’imyaka 34 y’amavuko ari kwitegura ibirori by’ubukwe buzabera ahitwa Rugende Park ku itariki ya 29 Nyakanga 2017. Miss Jojo na Salim Minani bamaze gushyira hanze impapuro z’ubutumire, kuri uwo munsi nibwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa[saa saba z’amanywa] hanyuma saa kumi n’imwe zo ku gicamunsi habe ibirori byo kwishimana n’abatumiwe.
Miss Jojo[wahoze yitwa Uwineza Josiane] nyuma yo kwinjira muri Islam yahise ahindura izina afata irya Uwineza Iman Josiane, yinjiye muri iri dini abisabwe n’umusore witwa Munyampundu Saleh bahoze bakundana.
Ubu bukwe bwa Miss Jojo na Salim Minani bwatangiye guhwihwiswa mu mpera za Mutarama 2017 gusa bagiye babihakana kenshi. Muri Werurwe 2017 basezeranye imbere y’amategeko, ariko muri icyo gihe cyose Jojo yanze kugira icyo atangaza cyerekeye umusore bagiye kurushinga ndetse n’iyo umubajije ku by’ubukwe bwe agucisha hirya kugeza iyo ngingo muyivuyeho.
Incamake kuri Miss Jojo ugiye kurushinga
Miss Jojo uri mu bakobwa bazwi cyane mu muziki ugezweho, yamamaye cyane ku ndirimbo zirimo nka Mbwira, Tukabyine, Ndinde n’izindi.
Yamamaye cyane ku bw’urukundo yakundanye n’umusore witwa Munyampundu Saleh, byanavugwaga ko bari bagiye kubana bitewe n’uko yari amaze guhindura idini akaba umuyisilamu asanzemo umukunzi we ariko bakaza gutandukana.
Yakundanye igihe kirekire na Saleh ari na we watumye ahindura idini akaba umuyisilamu. Urukundo rwabo rwajemo kidobya mu mwaka wa 2011 ari nabwo byatangajwe ko batandukanye bya burundu, kuva icyo gihe nta wundi musore yakundanye na we uzwi uretse uyu basezeranye.
Miss Jojo yakunze kugaragara mu bitaramo bikangurira urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange kwirinda ibiyobyabwenge n’icyorezo cya SIDA ndetse no guharanira iterambere ry’ejo hazaza.
Muri Nyakanga 2012, Miss Jojo yavuze ko abaye ahagaritse umuziki agiye kwita ku bikorwa byo gufasha abatishoboye abinyujije mu ishyirahamwe ry’Urubyiruko rw’abayoboke b’idini ya Islam abarizwamo ryitwa ‘AJMD Njye Nawe’. Kuri ubu kandi anakora muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.
Miss Jojo yavutse mu mwaka wa 1983 mu Karere ka Bugesera. Yatangiye kumenyekana mu muziki, mu mwaka wa 2006 ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda ari naho yatangiriye kuririmba ku giti cye akora indirimbo nka ‘Mbwira’ akurikizaho za ‘Ndi nde’ yaje gukurikirwa na za Bereterida n’izindi. Album ye iheruka yasohotse muri Werurwe 2012 yitwa ‘Woman’.


















TANGA IGITEKEREZO