Aba bakobwa bombi nyuma yo gutembera ibice bitandukanye muri Uganda banagiranye ibiganiro bikubiyemo imishinga itandukanye yabahuza ndetse ikagirira akamaro n’abandi bakobwa bagenzi babo.

Miss Jolly Mutesi yemereye IGIHE ko nyuma yo gusura Miss Hannah Karema baganiriye ku mishinga yabahuza ndetse amwerera ko na we azamusura bakanoza ibi bikorwa byabo.

Ati “Twunguranye ibitekerezo ku bijyanye n’umwanya dufite n’uburyo dushobora guhangana n’ingorane abakobwa bitabira amarushanwa y’ubwiza bahura na zo.”

“Ikindi ni uburyo dushobora gukoresha uru rubuga cyangwa umwanya dufite tugafasha abakobwa bato gushimangira intego zabo cyangwa kubaho mu buzima bufite intego zihamye.”

Mutesi avuga ko yanasabye Miss Hannah Karema kuzasura u Rwanda igihugu umubyeyi we (nyina) avukamo.

Miss Hannah Karema Tumukunde tariki 18 Werurwe 2023 nibwo yegukanye ikamba rya Miss Uganda ahigitse abakobwa 20 bahataniraga barihataniraga, mu biriro byaberega mu nyubako ya ‘UMA Multi-Purpose Hall’ i Kampala.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 yinjiye muri iri rushanwa ahagarariye agace ko mu Karere ka Nakaseke.

Miss Jolly Mutesi nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2016, ubu ni Visi Perezida wa Miss East Africa.

Miss Jolly Mutesi na Miss Hannah Karema biyemeje guhangana n’ingorane abahatanira amarushanwa y’ubwiza bahura nazo
Miss Jolly Mutesi na Miss Hannah Karema biyemeje guhangana n’ingorane abahatanira amarushanwa y’ubwiza bahura nazo
Miss Jolly Mutesi aherutse gusura Miss Hannah Karema wa Uganda bagirana ibihe byiza
Miss Jolly Mutesi aherutse gusura Miss Hannah Karema wa Uganda bagirana ibihe byiza
Miss Hannah Karema uherutse kwegukana ikamba rya Miss Uganda yahishuye ko afite umubyeyi w'Umunyarwandakazi
Miss Hannah Karema uherutse kwegukana ikamba rya Miss Uganda yahishuye ko afite umubyeyi w'Umunyarwandakazi
Jolly Mutesi yegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2016
Jolly Mutesi yegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2016