00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyaranze ‘The Silver Gala’ mu mafoto

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 November 2025 saa 09:37
Yasuwe :

Abantu batandukanye mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025, bari babukereye bitabiriye ibirori bya ‘The Silver Gala’ bitegurwa na Sherrie Silver uri mu bakobwa bamaze kubaka izina rikomeye mu myidagaduro mu Rwanda no mu mahanga.

Ni ibirori byabereyemo ibikorwa bitandukanye kuko byahurijwemo imideli, umuziki n’ibindi bitandukanye. Ku ikubitiro abitabiriye hafi ya bose banyuze ku itapi itukura, bafatwa amafoto abandi baganiriza itangazamakuru.

Nyuma bahawe ikaze na Sherrie Silver wabiteguye, agaragaza ko icya mbere cyatumye abitekereza yashakaga gufasha urubyiruko rufite impano, yaba mu kuzimurika no mu bundi buryo bushoboka bwarufasha kwiteza imbere no kugirira umumaro igihugu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yashimiye Sherrie Silver wabitekereje ndetse by’umwihariko akabikora agamije gukomeza guteza imbere impano.

Yagaragaje ko ari ishema kuba umwe mu bitabiriye uyu mugoroba udasanzwe, ati “Ndashaka gutangira nshimira Sherrie Silver kubera uko yakoresheje impano ye mu gufasha abandi, mu kubafungurira amarembo, no mu gutuma ubuhanzi bw’Abanyafurika bugera kure hashoboka. Iri joro ni ikimenyetso cyerekana icyo bishobora kuvamo iyo twizera urubyiruko kandi tukarushoramo binyuze mu buhanzi atari ugukora ubugiraneza, ahubwo nk’urufunguzo rw’impinduramatwara ku gihugu.”

Yakomeje avuga ko urugendo rw’umuhanzi rutangirira ku kwizera impano, inzozi, no kwizera ko ubuhanzi buzahora ari imbarutso y’iterambere ry’imibereho y’abantu.

Yavuze ko Leta y’u Rwanda iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, yashinze imizi kuri uwo mugambi wo guteza imbere ubuhanzi. Ati “Twiyemeje gushyira ubuhanzi n’ubugeni mu mutima w’imbarutso y’impinduka z’igihugu cyacu.”

Yasabye kandi abafatanyabikorwa, abashoramari n’inshuti, gukomeza gushora imari mu rubyiruko rw’u Rwanda, babaha amahirwe, ubujyanama, n’ubumenyi burambye. Ati “Kuko iyo mushoye mu musore cyangwa inkumi ifite impano, muba mushoye mu bukungu n’iterambere ry’aho bakomoka.”

Ijoro ry’ibidasanzwe…

The Silver Gala’ habereyemo ibindi bikorwa bitandukanye. Muri ibyo harimo kuba Jolly Mutesi yaguze 1000$ (asaga miliyoni 1,4 Frw) umwenda w’Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa wanditswe n’abakinnyi b’iyi kipe.

Yawuguze agamije kuwugira umutako iwe. Uyu mukobwa yatanze aka kayabo ahigitse abandi bashakaga kuwugura ariko bari kubyiganira kuri 700$.

Muri ibi birori bya kandi hahembwe abari bambaye neza. Ni igihe cyahataniwe n’abarimo Olivia The Design, Bwiza, Anitha Urayeneza uzwi mu ishoramari nka nyiri Romantic Garden, Mutesi Jolly, Miss Nishimwe Naomie, Tanga Designs, Juno Kizigenza na Ross Kana.

Aba bose Bwiza ni we wabahigitse yegukana 1000$. Ni ku nshuro ya kabiri Bwiza yegukanye iki gihembo kuko no mu mwaka ushize ibi birori biba bwa mbere ari we wari watsinze.

BK Foundation kandi yemeye kwishyurira abana 100 bo muri Sherrie Silver Foundation, amashuri yaba ari abiga mu ya Leta cyangwa ayigenga.

Umuhanzi w’imideli mwiza yahembwe 5000$ na internet ya Canal Box y’amezi atandatu. Iki gihembo cyahawe abitwa Icyacumi.

Abitabiriye ibi birori basusurukijwe n’abahanzi batandukanye barimo Juno Kizigenza, Butera Knowless, Massamba Intore, Chella wo muri Nigeria na Sherrie Silver afatanyije n’abana yahurije muri Sherrie Silver Foundation.

Umwe mu bayobozi ba BK Arena yahaye ikaze abantu bari bitabiriye The Silver Gala yabereye muri iyi nyubako
Icyacumi yahembwe nk'inzu y'imideli yahize izindi
Vex Prince uri mu bahanzi bakizamuka yasusurukije abari bitabiriye The Silver Gala
Uyu mwambaro Miss Jolly yawuguze arenga miliyoni 1,4 Frw
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine ubwo yakirwaga na Sherrie Silver ku itapi itukura
Sherrie Silver ari mu bagaragaje ibyishimo birenze muri The Silver Gala
Aba ni bo bari bahataniye igihembo cy'abaserutse bambaye neza
Sherrie Silver ni umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina rikomeye
Sherrie Silver inshuro nyinshi yagiye ajya ku rubyiniro agiye gutaramira abitabiriye cyangwa kubaganiriza
Minisitiri Sandrine Umutoni yashimiye Sherrie Silver ku bw'ibikorwa akomeje gukorera abana b'u Rwanda
Sherrie Silver ni uku yaserutse ku itapi itukura yambaye
Ross Kana yari amaze amezi menshi yitozanya n'abana bo muri Sherrie Silver Foundation
Ross Kana yaserutse mu myenda yera
Ross Kana ari mu baririmbiye abitabiriye The Silver Gala
Imideli iri mu byamurikiwe muri The Silver Gala
Mutesi Jolly yatanze 1000$ yo kugura umwambaro wa PSG wanditsweho n'abakinnyi b'iyi kipe
Miss Naomie mu baryohewe na The Silver Gala
Miss Nishimwe Naomie yahatanye mu bambaye neza Bwiza amutsinda icy'umutwe
Muri birori bya ‘The Silver Gala’ BK Foundation yemeye kwishyurira amafaranga y'ishuri abana 100 bo muri Sherrie Silver Foundation
Muri BK Arena hari hashyizwemo ikibumbano cya Sherrie Silver
Minisitiri Umutoni Sandrine yashimiye Sherrie Silver ukomeje guteza imbere ubuhanzi
Miss Mutesi na Miss Naomie bari bicaye hamwe
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine akurikiye ibiri kubera muri The Silver Gala
Massamba yaserutse aherekejwe n'abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation bambaye bya Kinyarwanda
Massamba yaririmbye nyuma y'igihe yari amaze yitozanya n'abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation
Massamba yizihiye benshi mu bihangano bye bitandukanye
Massamba yageze aho ahamagara Sherrie Silver ku rubyiniro
Massamba ari mu baririmbye ibirori biri kugana ku musozo
Knowless yasusurukije abitabiriye The Silver Gala
Kivumbi ni umwe mu bakurikiranye ibirori bya The Silver Gala
Makeda ku rubyiniro yageragezaga gushimisha abitabiriye mu buryo bunyuranye
Juno Kizigenza yuriranye ku rubyiniro n'inkumi
Ubwo Juno Kizigenza yajyaga ku rubyiniro
Juno Kizigenza ni uku yaserutse ku rubyiniro yambaye
Abakunzi b'umuziki baryohewe karahava muri The Silver Gala
The Silver Gala yitabiriwe ku bwinshi
DJ Sonia yacurangiye abitabiriye mu miziki iryoheye amatwi
Ange wo mu itsinda rya Ange na Pamella ni umwe mu bari bitabiriye The Silver Gala
Bwiza yatowe nk'uwaserutse yambaye neza kurusha abandi
Coach Gael mu bitabiriye The Silver Gala
Mutesi Jolly mu bitabiriye The Silver Gala
Abanyamideli batandukanye bigaragaje muri The Silver Gala
Abana barererwa muri Sherrie Silver Foundation bahawe rugari barigaragaza
Abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation berekanye ubuhanga butandukanye muri The Silver Gala
Abanyamideli batandukanye bagaragaje ubuhanga bwabo muri The Silver Gala
DJ Lamper yacuranze muri The Silver Gala
Chella wasoje ibi birori ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Afurika

Amafoto: Rusa Willy Prince & Cyubahiro Aimable Key


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages