Abantu batandukanye mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025, bari babukereye bitabiriye ibirori bya ‘The Silver Gala’ bitegurwa na Sherrie Silver uri mu bakobwa bamaze kubaka izina rikomeye mu myidagaduro mu Rwanda no mu mahanga.
Ni ibirori byabereyemo ibikorwa bitandukanye kuko byahurijwemo imideli, umuziki n’ibindi bitandukanye. Ku ikubitiro abitabiriye hafi ya bose banyuze ku itapi itukura, bafatwa amafoto abandi baganiriza itangazamakuru.
Nyuma bahawe ikaze na Sherrie Silver wabiteguye, agaragaza ko icya mbere cyatumye abitekereza yashakaga gufasha urubyiruko rufite impano, yaba mu kuzimurika no mu bundi buryo bushoboka bwarufasha kwiteza imbere no kugirira umumaro igihugu.
Yagaragaje ko ari ishema kuba umwe mu bitabiriye uyu mugoroba udasanzwe, ati “Ndashaka gutangira nshimira Sherrie Silver kubera uko yakoresheje impano ye mu gufasha abandi, mu kubafungurira amarembo, no mu gutuma ubuhanzi bw’Abanyafurika bugera kure hashoboka. Iri joro ni ikimenyetso cyerekana icyo bishobora kuvamo iyo twizera urubyiruko kandi tukarushoramo binyuze mu buhanzi atari ugukora ubugiraneza, ahubwo nk’urufunguzo rw’impinduramatwara ku gihugu.”
Yakomeje avuga ko urugendo rw’umuhanzi rutangirira ku kwizera impano, inzozi, no kwizera ko ubuhanzi buzahora ari imbarutso y’iterambere ry’imibereho y’abantu.
Yavuze ko Leta y’u Rwanda iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, yashinze imizi kuri uwo mugambi wo guteza imbere ubuhanzi. Ati “Twiyemeje gushyira ubuhanzi n’ubugeni mu mutima w’imbarutso y’impinduka z’igihugu cyacu.”
Yasabye kandi abafatanyabikorwa, abashoramari n’inshuti, gukomeza gushora imari mu rubyiruko rw’u Rwanda, babaha amahirwe, ubujyanama, n’ubumenyi burambye. Ati “Kuko iyo mushoye mu musore cyangwa inkumi ifite impano, muba mushoye mu bukungu n’iterambere ry’aho bakomoka.”
Ijoro ry’ibidasanzwe…
The Silver Gala’ habereyemo ibindi bikorwa bitandukanye. Muri ibyo harimo kuba Jolly Mutesi yaguze 1000$ (asaga miliyoni 1,4 Frw) umwenda w’Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa wanditswe n’abakinnyi b’iyi kipe.
Yawuguze agamije kuwugira umutako iwe. Uyu mukobwa yatanze aka kayabo ahigitse abandi bashakaga kuwugura ariko bari kubyiganira kuri 700$.
Muri ibi birori bya kandi hahembwe abari bambaye neza. Ni igihe cyahataniwe n’abarimo Olivia The Design, Bwiza, Anitha Urayeneza uzwi mu ishoramari nka nyiri Romantic Garden, Mutesi Jolly, Miss Nishimwe Naomie, Tanga Designs, Juno Kizigenza na Ross Kana.
Aba bose Bwiza ni we wabahigitse yegukana 1000$. Ni ku nshuro ya kabiri Bwiza yegukanye iki gihembo kuko no mu mwaka ushize ibi birori biba bwa mbere ari we wari watsinze.
BK Foundation kandi yemeye kwishyurira abana 100 bo muri Sherrie Silver Foundation, amashuri yaba ari abiga mu ya Leta cyangwa ayigenga.
Umuhanzi w’imideli mwiza yahembwe 5000$ na internet ya Canal Box y’amezi atandatu. Iki gihembo cyahawe abitwa Icyacumi.
Abitabiriye ibi birori basusurukijwe n’abahanzi batandukanye barimo Juno Kizigenza, Butera Knowless, Massamba Intore, Chella wo muri Nigeria na Sherrie Silver afatanyije n’abana yahurije muri Sherrie Silver Foundation.
Umwe mu bayobozi ba BK Arena yahaye ikaze abantu bari bitabiriye The Silver Gala yabereye muri iyi nyubakoIcyacumi yahembwe nk'inzu y'imideli yahize izindiVex Prince uri mu bahanzi bakizamuka yasusurukije abari bitabiriye The Silver GalaUyu mwambaro Miss Jolly yawuguze arenga miliyoni 1,4 FrwUmunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine ubwo yakirwaga na Sherrie Silver ku itapi itukuraSherrie Silver ari mu bagaragaje ibyishimo birenze muri The Silver GalaAba ni bo bari bahataniye igihembo cy'abaserutse bambaye nezaSherrie Silver ni umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina rikomeyeSherrie Silver inshuro nyinshi yagiye ajya ku rubyiniro agiye gutaramira abitabiriye cyangwa kubaganirizaMinisitiri Sandrine Umutoni yashimiye Sherrie Silver ku bw'ibikorwa akomeje gukorera abana b'u RwandaSherrie Silver ni uku yaserutse ku itapi itukura yambayeRoss Kana yari amaze amezi menshi yitozanya n'abana bo muri Sherrie Silver FoundationRoss Kana yaserutse mu myenda yeraRoss Kana ari mu baririmbiye abitabiriye The Silver GalaImideli iri mu byamurikiwe muri The Silver GalaMutesi Jolly yatanze 1000$ yo kugura umwambaro wa PSG wanditsweho n'abakinnyi b'iyi kipeMiss Naomie mu baryohewe na The Silver GalaMiss Nishimwe Naomie yahatanye mu bambaye neza Bwiza amutsinda icy'umutweMuri birori bya ‘The Silver Gala’ BK Foundation yemeye kwishyurira amafaranga y'ishuri abana 100 bo muri Sherrie Silver FoundationMuri BK Arena hari hashyizwemo ikibumbano cya Sherrie SilverMinisitiri Umutoni Sandrine yashimiye Sherrie Silver ukomeje guteza imbere ubuhanziMiss Mutesi na Miss Naomie bari bicaye hamweUmunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine akurikiye ibiri kubera muri The Silver GalaMassamba yaserutse aherekejwe n'abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation bambaye bya KinyarwandaMassamba yaririmbye nyuma y'igihe yari amaze yitozanya n'abana babarizwa muri Sherrie Silver FoundationMassamba yizihiye benshi mu bihangano bye bitandukanyeMassamba yageze aho ahamagara Sherrie Silver ku rubyiniroMassamba ari mu baririmbye ibirori biri kugana ku musozoKnowless yasusurukije abitabiriye The Silver GalaKivumbi ni umwe mu bakurikiranye ibirori bya The Silver GalaMakeda ku rubyiniro yageragezaga gushimisha abitabiriye mu buryo bunyuranyeJuno Kizigenza yuriranye ku rubyiniro n'inkumiUbwo Juno Kizigenza yajyaga ku rubyiniroJuno Kizigenza ni uku yaserutse ku rubyiniro yambayeAbakunzi b'umuziki baryohewe karahava muri The Silver GalaThe Silver Gala yitabiriwe ku bwinshiDJ Sonia yacurangiye abitabiriye mu miziki iryoheye amatwiAnge wo mu itsinda rya Ange na Pamella ni umwe mu bari bitabiriye The Silver GalaBwiza yatowe nk'uwaserutse yambaye neza kurusha abandiCoach Gael mu bitabiriye The Silver GalaMutesi Jolly mu bitabiriye The Silver GalaAbanyamideli batandukanye bigaragaje muri The Silver GalaAbana barererwa muri Sherrie Silver Foundation bahawe rugari barigaragazaAbana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation berekanye ubuhanga butandukanye muri The Silver GalaAbanyamideli batandukanye bagaragaje ubuhanga bwabo muri The Silver GalaDJ Lamper yacuranze muri The Silver GalaChella wasoje ibi birori ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Afurika
Amafoto: Rusa Willy Prince & Cyubahiro Aimable Key
Ibitekerezo 0