– Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 yavuze ku mugabo washatse kumuhonga amafaranga
– Icyo atekereza kuri gatanya zikajije umurego
– Ku myitwarire y’abakobwa muri iki gihe
– Ruswa y’igitsina n’ibindi
Yamenyekanye cyane kubera uburyo avuga ashize amanga, aho afatwa nk’intyoza mu kuvuga. Ni umwe mu bahawe ikamba rya Miss Rwanda ukunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye bya Leta ndetse anafite umushinga w’ibiganiro bitanga inama ku rubyiruko yise ‘Inter Generation Dialogue’.
Uhuza urubyiruko n’abakuze bakungurana ibitekerezo ku buryo basenyera umugozi umwe.
Mu kiganiro kirambuye na IGIHE, Mutesi yavuye imuzi ubuzima bwe, avuga ku bishuko abakobwa bahura nabyo muri iki gihe, ibibazo byugarije umuryango nyarwanda nka gatanya n’ibindi.

Ikiganiro kirambuye
IGIHE: Muri iyi minsi uhugiye mu biki?
Miss Jolly : Nibyo koko muri iyi minsi mpugiye mu bintu bitandukanye harimo amasomo yanjye bwite n’akazi. Niga muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’imari no muri Makerere University ariko amasomo yo kuri internet mu bijyanye n’imibanire mpuzamahanga.
Impamyabumenyi ya mbere y’ibyo niga muri Uganda nzayibona mu 2020 muri Mutarama, n’aho iy’ibyo niga mu Rwanda nzayibona mu 2020 muri Kanama cyangwa muri Nzeri.
IGIHE: Wumva nurangiza kwiga uzakora iki?
Miss Jolly: Uko byagenda kose, ikintu mba numva nakora nkunda gukora ibintu byungura umuryango
IGIHE: Uyu munsi uwaguhitishamo imyanya y’ubuyobozi, wafata uwuhe?
Miss Jolly: Sindabitekerezaho neza, ariko muri rusange nk’abantu nkunda mfatiraho urugero, bari mu ngeri zitandukanye ariko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ndayikunda cyane. Ari n’uwavuyeho Louise Mushikiwabo naramukundaga cyane ari na Dr Sezibera Richard uriho ubu mwigiraho byinshi ni umugabo wihariye.
IGIHE: Ni ubuhe bunararibonye wakuye muri Miss World ubwo wayitabiraga?
Miss Jolly: Nitabiriye Miss World mu 2016 ndibaza ari nanjye waruhagariye u Rwanda bwa mbere ni nabwo u Rwanda rwari rugiyemo.
Ikintu nakuyemo, byari ukwiyungura ubumenyi mu buryo bwiza kuko nagiyeyo ndi uwa mbere aribwo u Rwanda rugiyemo bwa mbere ndetse tunaza mu bihugu 24, uwitabiriye aboneka mu bakobwa 24 bafite uburanga bufite intego bitewe n’ibikorwa wagiye ukora mu gihugu cyawe.
IGIHE: Uwagusubizayo uyu munsi wumva hari ibyo wakosora kugira ngo nibura uze muba mbere?
Miss Jolly: Njyayo numvaga nakoze ibyangombwa byose uko nitwaye ntacyo nicuza kuko numva n’ubundi nsubiyeyo, usibye ko hari ibintu bike uba utazi ariko numva ko nta kintu na kimwe nicuza najyayo nkakosora.
IGIHE: Ni iki cyakugoye?
Miss Jolly: Ikintu cyangoye ni imirire. Ntabwo ndya ibintu byinshi, rero baryaga ibintu bidasanzwe ntashobora gusobanura imirire yarangoye cyane
IGIHE: Ubona habura iki kugira ngo umukobwa w’Umunyarwandakazi ajye mu marushanwa akomeye y’ubwiza yegukane ikamba?
Mutesi Jolly: Navuga ko u Rwanda ruri kugenda rutera intambwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi kuko niba naragiye muri Miss World ari bwo bwa mbere nkaza muri 24 bafite ubwiza bufite intego ntabwo biba ari bibi.
Turacyari gukura iyo bigeze mu marushanwa y’ubwiza niba uwa mbere agiye akagaragara hariya, uwa kabiri akajyayo agakora uko ashoboye, ubu muri Miss World hariyo Iradukunda Liliane ntabwo twavuga ngo bimeze nabi cyane ariko ntawamenya igihe cyacu kizagera.
Tuvuze kuri Miss World kuko ari naryo rushanwa rikomeye u Rwanda rwitabira nta muntu wavuga ko rudakora neza, kuko niba twaragerageje kurwana n’uko u Rwanda rujyayo tukamenyekanisha igihugu byonyine ni indi ntera.
Turacyamenyekanisha u Rwanda ku ikarita y’Isi, ni ukuvuga ngo iyo bavuze Philippines, bakavuga Marta bagahamagara n’u Rwanda iyo yonyine ni intambwe ya mbere numva ko abantu bakwishimira. Bareke kwihutisha ibintu kuko buri kintu kigira uko kigenda kizamuka gake gake bareke kumva ko umuntu yajyayo bwa mbere akazana ikamba.
IGIHE: Mu minsi Umutoniwase Anastasie yitabiriye Miss Earth, hari ibintu byagiye bivugwa muri ririya rushanwa ko abakobwa bagiye basabwa n’abaterankunga ruswa y’igitsina. Wowe hari ahantu wigeze wumva ikintu nk’icyo?
Mutesi Jolly: Ibyo muri Miss Earth narabyumvise, nta bintu byinshi mbiziho bitandukanye n’uko mwaba mwarabyumvise gusa ni ibintu bivugwa ntashobora kuba mfitiye gihamya ariko kuri njye ntabwo birambaho. Mbyumva bivugwa.
IGIHE: Nk’umuntu uziranye n’abakobwa benshi bitabiriye amarushanwa y’ubwiza nta bandi bagenzi bawe baba barakubwiye ko byababayeho?
Mutesi Jolly: Ahubwo ngira ngo ni muri Ghana, Miss yaneguye mu minsi ishize avuga ko abategura irushanwa bashatse kumucuruza. Ni inkuru yavuzwe cyane. Kuri njye ntibirambaho.
IGIHE: Abakobwa mwaganiriye bakubwira ko biterwa n’iki? Babyakira bate?
Mutesi Jolly: Abantu babyakira mu buryo butandukanye hari ushobora kuvuga ati ngize amahirwe kuko abakobwa benshi bagira imyitwarire itandukanye hakaba n’undi ushobora kubyanga. Njye nakunze cyane imyitwarire ya Miss Ghana uherutse kwegura akavuga ati njyewe ntabwo naje mu irushanwa nje kwicuruza.
IGIHE: Ubundi ubuzima bwo mu mwiherero mu marushanwa mpuzamahanga buba bumeze bute?
Mutesi Jolly: Aba ari ukwishimisha! Uhungukira inshuti, mwese nibwo bwa mbere muba mugiyeyo ntawe uvuga ngo aba yisanzuye kurusha abandi.
Uba ugize Imana buri gihugu wajyamo uba ushobora kugira undi muntu wasangayo. Nkanjye nakuyeyo inshuti nyinshi cyane ngira ngo n’ejo bundi ubwo nizihizaga isabukuru yanjye Miss Albania twari kumwe, ni ibintu twapangiye kuri Telefoni.
IGIHE: Wigeze uhura n’ibishuko biganisha ku mibonano mpuzabitsina ?
Mutesi Jolly: Ntabwo navuga ko nahuye n’ibimeze gutyo ariko byanga bikunze iyo uri umukobwa ukaba icyamamare uba ugomba kubonwa n’Isi yose hari ingorane ugenda uhura nazo zitandukanye.
Byakwanga byakunda hari ibigeragezo uhura nabyo bikagaruka kuri wowe nk’umuntu, aha rero imyitwarire yawe niyo igufasha ikaguha icyerekezo cy’uko wakwitwara.
IGIHE: Mu buzima busanzwe, waba warigeze kugera gusabwa ruswa y’igitsina kugira ngo uhabwe serivisi?
Mutesi Jolly: Ntabwo birambaho, ariko ndi mukuru binabaye nashaka uko nabyitwaramo. Ni ibintu bisanzwe kuko turi ku Isi byakwanga byakunda hari ibintu byinshi uzahura nabyo ntabwo byaba ari ibishya mu maso yanjye.
IGIHE: Kuba bitarakubaho ubona biterwa n’iki? N’uko nta bantu bakubona ngo babe bagutekereza?
Mutesi Jolly: Sinzi pe! Aho naba ngiye kubavugira, naba ngiye gusubiriza abandi ariko mu by’ukuri sinzi impamvu.

IGIHE: Ni iyihe turufu ukoresha mu buzima ku buryo nta muntu wapfa kubitekereza?
Mutesi Jolly: Sinzi […] sinumva ko kuba uteretwa cyane ari uko uri umukobwa mwiza cyane. Birashoboka ko waba uri mwiza cyangwa se woroshye, mu by’ukuri ntabwo icyo kibazo ndahura nacyo pe.
Gusa ndi umuntu usabana n’abandi ariko uba ugomba guha abantu nyirantarengwa, ntabwo bivuze ngo ube igiti ujye ukanga buri umuntu wese ariko na none buri wese ntabwo aba agomba kwinjira mu buzima bwawe cyane cyane iyo uri umukobwa uba ugomba kwiha agaciro.
IGIHE: Nta muntu n’umwe mu buzima wigeze aguhereza impano runaka ubona iganisha ku mibonano mpuzabitsina?
Mutesi Jolly: Hari aho ujya mu nama runaka atari no mu Rwanda, wenda umuntu akaza akaba yumva yaguha impano, akaba yaguha sheki cyangwa ibaruwa irimo amafaranga.
Urabizi ayo mafaranga ntiwayakoreye, amafaranga aravuna uwo muntu si papa wawe, si umuvandimwe wawe cyangwa undi mufitanye isano amafaranga aravuna. Aba ashaka kukugura.
IGIHE: Ibyo bintu ntibirakubaho?
Mutesi Jolly: Ahhh ni ikibazo rusange!
IGIHE: Usubije nk’umuntu uhishe ikintu kibabaje ku mutima.
Mutesi Jolly: Oya ni ikibazo rusange, ntabwo ari ibintu birambaho mu buryo bw’ako kanya nkahura n’umuntu amaso ku maso.
IGIHE: Tubwizanye ukuri byakubayeho?
Mutesi Jolly: Mvugishije ukuri byambayeho.
IGIHE: Ntabwo ari ukwinjira mu buzima bwawe, ariko ndashaka ko utubwira uko byagenze.
Mutesi Jolly: Wenda ndetse kuvuga muri rusange hari igihe umuntu ajya mu mafoto yawe ku rubuga rwa Instagram. Umwe yaranyandikiye arambwira ngo ndagutegera indege ngwino unsure, ndakoherereza amafaranga ubanze witunganye.
IGIHE: Wamusubije iki?
Mutesi Jolly: Ni igisubizo cyoroshye, naramubwiye ngo njye si ndi umukobwa uteye utyo.
IGIHE: Byabaye nka ryari ?
Mutesi Jolly: Ntabwo mbyibuka.
IGIHE: Wigeze kutubwira ku byo umuhungu mwakundana yaba yujuje, waramubonye?
Mutesi Jolly: Oya ntaraboneka!
IGIHE: Kubera iki?
Mutesi Jolly: Ntabwo ndabiha umwanya si byo nshyize cyane imbere. Mfite ukuntu mpanga ibintu byanjye ariko mu rukundo ntabwo ndajya kwigira igitangaza, urukundo ruza igihe rushakiye ariko njye nk’umwana w’umuntu ntabwo ndabiha umwanya.
IGIHE: Wari wabona umuntu ukumva uramukunze ?
Mutesi Jolly: Sindamubona kuko mbaye mubonye nakabaye mufite. Mu bo mbona bose sindamubona.
IGIHE: Hari igihe ushobora kubona umuntu ukumva uramukunze, ariko utamugeraho. Byigeze bikubaho?
Mutesi Jolly: Ntabwo birambaho ariko biranashoboka.

IGIHE: Twitege ko uzamushaka ryari?
Mutesi Jolly: Uko numva mbiteganya, mba numva nzabitekereza nsoje kwiga kuko ubu ndi kwiga kaminuza, ndakora […] urukundo ruravuna narwo rusaba umwanya, nabyo ni ingenzi mu buzima ndabitekereza nifuza kuzagira umuryango nkagira abana.
IGIHE: Ujya utekereza kuzabyara abana bangahe ?
Mutesi Jolly: Umuhungu n’umukobwa. Na papa wabo wenda nawe yaba afite ibindi yaba atekereza.
IGIHE: Ni inde wakwifuza ko aba imfura?
Mutesi Jolly: Rero nkunda abakobwa cyane, nkunda agakobwa kuko kugafunga udusatsi biba bishimishije, ariko abaye n’umuhungu nta kibazo yaba ari umuhungu wa mama we.
IGIHE: Uheruka kujya kwizihiriza isabukuru yawe i Dubai , wari wagiye kwizihiza isabukuru cyangwa hari ibindi byari byakujyanye?
Mutesi Jolly: Nari nagiye mu mahugurwa nari mfiteyo, usibye ko nari nabipangiye rimwe ntabwo byantunguye. Nagiyeyo muri ayo mahugurwa no kwizihiza isabukuru yanjye.
Inshuti zanjye nibyo byari buzorohere. Nari mfite babiri bo mu Bufaransa, babiri bo muri Amerika, n’undi wari wavuye mu Rwanda nabo bonyine bashakaga ko duhurira Dubai.
IGIHE: Ayo ni amafaranga ya Miss Rwanda gusa ukiri gukoresha?
Mutesi Jolly: [Aseka] Ese Miss Rwanda sibankuyemo kera…
IGIHE: Ubundi mu buzima busanzwe mu kazi ukora waba winjiza nk’angahe ?
Mutesi Jolly: Oya ntabwo nabivuga.
IGIHE: Ugereranyije nayo wafataga ukiri Miss Rwanda buri kwezi amenshi ni ayahe ?
Mutesi Jolly: Amafaranga mfata ni asanzwe, usibye ko nta n’amafaranga ajya ahaza umuntu uretse wowe kuba wanyurwa. Ayo mfata aranyura nk’ayapangira nkurikije ibyo nkeneye kurusha ibindi.
IGIHE: Ni ibihe bintu Mutesi Jolly atakazaho amafaranga by’ibanze kurusha ibindi?
Mutesi Jolly: Umuntu akenera ibintu byinshi. Ari mu buzima busanzwe uba ugomba gusabana n’abandi, uba ukwiye guhura n’inshuti zawe mugasangira ntabwo wenda buri gihe uba ugomba kwishyura. Ikindi uri umwana w’umukobwa uba ugomba gusa neza ukiyitaho, ushobora no gufasha abo mu muryango wawe.
IGIHE: Mu irushanwa ry’ubushize wari uri mu kanama nkemurampaka, nta muntu wumva warahaye Yes cyangwa No atayikwiriye?
Mutesi Jolly: Hariya uba ugomba kugoresha inyurabwenge, uba ugomba gutekereza kabiri ntiwite ku marangamutima yawe. Kuri njye nta hantu numva nahubutse ku buryo numva ko ibihe bisubiye inyuma nahakosora.
IGIHE: Uramutse ufite umugabo ni iki yagukorera kikakubabaza ?
Mutesi Jolly: Ni ukunsuzugura.
IGIHE: Wowe ni iki wamukorera ukumva ko umubabaje ?
Mutesi Jolly: Uzasanga byose ari kimwe, nanjye mbaye musuzuguye. Gusuzugura umuntu biri mu buryo bwinshi, ushobora kumusuzugura umuca inyuma, ushobora kumusuzugura mu buryo bwinshi butandukanye njye mbaye natesheje agaciro umugabo agomba kuba yari afite kuko ni we uba uhagarariye umuryango habaye hari aho yageze akanyereka ko namusuzuguye cyangwa se cya cyubahiro mugomba akanyereka ko yababajwe n’uko nakimwambuye.
IGIHE: Muri iki gihe hakunze kuba divorce, ubona biterwa ni iki ?
Mutesi Jolly: Akenshi ubona ko abakobwa benshi bihutira gushaka nyamara buri muntu wese aba afite uburenganzira bwo guhitamo ndetse no kubanza gutekereza.
IGIHE: Ujya ubona ibyo abantu bakunze kukuvugaho ku mbuga nkoranyambaga?
Mutesi Jolly: Ibitekerezo binsenya n’ibindi binyubaka.
IGIHE: Ni ibihe byaguciye intege ?
Mutesi Jolly: Njye ukuntu meze, ntabwo ngiye kubabeshya sinzi sindahura n’ikintu kinkanga. Nakoranye na Ishimwe cyane, ndibuka igihe twari muri Miss World basohora amafoto bavuga ngo nsa na Michael Jackson ngo naritukuje, nkabona byamuhangayishije ariko njye akabona ntacyo bintwaye.
Akambaza ati ese Jolly uri kwiyumva ute ? Ubwo ni ubuzima bw’umuntu ku giti cye. Ikindi ntiwambonye ndi mu kabari, ntiwambonye ndi gukora ibindi bintu bibi ibyo bivuze iki? Umuntu ashobora kugufata ifoto undi akagufata indi, amafoto agatandukana cyangwa akayahindura akoresheje ikoranabuhanga.
Umuntu arazana agafoto kawe ko mu mashuri abanza, arahura nawe usa neza, n’ibintu mbona nkavuga nti nta kibazo binteye kandi nkuhaye nk’urugero.
Ishimwe twakoranaga wabonaga kimuhangayishije cyane ariko njye nkamubwira iki n’ikintu cyoroheje cyane, ikintu kidakoze ku gaciro kanjye, ikintu ntikururiye ngo mbone nandagaye hariya njye ntacyo kiba kimbwiye.
IGIHE: Ubundi wisiga ayahe mavuta?
Mutesi Jolly: Françoise bedon.
IGIHE: Ubundi ujya utekereza kuba wahindura uruhu rwawe?
Mutesi Jolly: Njye mba numva ntabikora kuko ntewe ishema n’uko meza.
IGIHE: Uvuga iki ku myitwarire y’abakobwa muri iki gihe?
Mutesi Jolly: Ikibazo gihari muri iyi minsi ni uko ibintu abakobwa bakora baba babizi. Ubundi hari igihe ugira umwana inama ukaba wamubwira uti ‘ntuce hariya hari umuvu uragwa hasi’ ariko noneho abakobwa muri iyi minsi dusigaye dukora ibintu tuzi ko ari bibi. Biragoye rero kuba wagira umuntu nk’uwo inama.
Mu buzima busanzwe mbana n’abantu benshi. Nkunda no kugira inshuti zitandukanye nta n’ubwo nkunda gucira umuntu urubanza ariko kubona umukobwa wasinze ntabwo biba biryoshye.
Uba wataye ka gaciro, ubundi hari ibintu umukobwa yakabaye adakora; icya mbere nta kubona umukobwa wasinze cyangwa se kujya mu bantu ugatukana.
Hari ibintu ubundi umukobwa yakabaye atinya. Abanywa inzoga ubwo bafite impamvu zabo.




Video: Kazungu Armand
Amafoto: Kazungu Armand, Mahoro Luqman na Niyonzima Moise

Ibitekerezo 0