Ab’ibyamamare babashije kwita izina abana b’ingagi 23 bahawe amazina kuri uyu munsi barimo Kevin Hart, Idris Elba n’umugore we Sabrina Dhowre Elba, Winston Duke , Miss Queen Kalimpinya, n’abandi.
Abana b’ingagi bahawe amazina ni abo mu miryango ya Muhoza, Mutobo, Hirwa, Pablo, Ntambara, Dushishoze, Segasira, Isimbi, Musirikare, Kwitonda, Igisha , Sabyinyo na Agashya.
Miss Kalimpinya yise umwana w’ingagi “Impundu”
Miss Queen Kalimpinya wabaye Igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda 2017, akaba umukobwa wenyine uri mu mukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda, umwana w’ingagi yise izina yamwise “Impundu”.
Uyu mwana yavutse tariki 27 Kanama 2023, abyarwa na Inyenyeri mu Muryango witwa Agashya.
Ni izina Kalimpinya yahisemo mu rwego rwo kugaragaza ko mu muco w’Abanyarwanda iyo umwana avutse yakirizwa impundu ndetse n’indirimbo z’ibyishimo zimuha ikaze.
Kevin Hart yamwise “Gakondo”
Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime w’icyamamare ku Isi yahaye umwana w’ingagi izina rya “Gakondo”.
Uyu mwana yavutse tariki 28 Werurwe 2023, abyarwa na Twitabweho mu Muryango wa Muhoza.
“Gakondo” ni izina Kevin Hart yahisemo mu rwego rwo kugaragaza ubukungu buri mu ndangagaciro n’umuco gakondo by’u Rwanda byatumye ibikorwa nka Kwita Izina bikorwa mu myaka myinshi kandi byagize uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Idris Elba n’umugore we bise umwana w’ingagi “Narame”
Idrissa Akuna Elba umukinnyi wa filime w’Umwongereza wari uherekejwe n’umugore we Sabrina Dhowre Elba bise umwana w’ingagi “Narame”.
Uyu mwana avuka kuri Mudakama mu muryango wo mu muryango wa Mutobo.
Ni izina bahisemo mu rwego rwo guha icyubahiro nyina wa Narame, Mudakama, wapfushije abana be babiri ba nyuma kandi iri zina rikaba ukwifuriza umuhungu we wavutse kugira ubuzima buzira umuze no gutera imbere.
Winston Duke yise umwana w’ingagi “Intarumikwa”
Umukinnyi wa filime Winston Duke wavukiye muri Trinidad and Tobago kimwe mu bihugu byo muri Caraïbes yise umwana w’ingagi “Intarumikwa”.
Uyu mwana avuka kuri Akaramata mu Muryango wa Mutobo.
Uyu musore wamamaye nka M’baku muri filime za Marvel yahisemo iri zina mu kuzirikana imbaraga n’ubuyobozi bw’umuryango wa Mutobo, warushije indi y’ingagi ituranye na wo.
Winston Duke yishimiye kwita izina ingagi “Intarumikwa” ndetse aha icyubahiro umubyeyi we wamureze neza ubu akaba ari umusore w’ibigango aho yiyemeje kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Yashimiye abanyarwanda kuri iki gikorwa nk’iki cyo kwita izina avuga ko nabo ari Intarumikwa.
Danai Gurira yise umwana w’ingagi “Aguka T’challa”
Danai Jekesai Gurira, umukinnyi wa filime ufite inkomoko muri Zimbabwe akaba umwe mu bakinnyi b’imena ba Filime ya Black Panther akinamo yitwa Okoye umwana w’ingagi yise izina yamwise “Aguka T’challa”.
Uyu mwana yavutse tariki 8 Ukwakira 2022, avuka kuri Ishyaka mu Muryango wa Mutobo.
“Aguka” ni izina Danai Gurira yahisemo mu rwego rwo guha icyubahiro nyina wa “Aguka T’challa”, Ishyaka, wareze abana benshi, agira uruhare mu iterambere ryihuse ry’umuryango wa Mutobo.
Uyu mukinnyi wa filime yahisemo kongeraho akazina ka T’challa izina ryahawe Chadwick Boseman ukina ari umwami muri Filime ya Black Panther.
Bukola Elemide ’Aṣa’ yise ingagi “Inganzo”
Bukola Elemide umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’Umufaransakazi ukomoka muri Nigeria wamamaye ku mazina ya Aṣa, umwana w’ingagi yise izina yamwise “Inganzo”.
Uyu mwana yavutse tariki 22 Nzeri 2022, kuri Shishikara mu Muryango wa Dushishoze.
“Inganzo” ni izina uyu muhanzikazi yahisemo mu kuzirikana uruhare rwo kubungabunga ibidukikije n’ibinyabuzima nk’isoko yiterambere ry’abaturage.
Kuva umuhango wo Kwita Izina watangizwa mu 2005, hamaze kwitwa izina abana b’ingagi barenga 300.
Ni ku nshuro ya 19, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, hategurwa ibirori byo Kwita Izina hizihizwa ibi binyabuzima byo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, bisigaye hake ku Isi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!