Kenza yegukanye iri kamba ahigitse abakobwa basaga 32 bari bahagarariye intara zitandukanye muri icyo gihugu, mu birori byabereye ahazwi nka ‘Proximus Theater’ mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024.
Uyu mukobwa w’imyaka 22 yegukanye iri rushanwa asimbuye Emilie Vansteenkiste wari ufite ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi 2023. Kenza asanzwe ari umunyeshuri mu ishami ry’ubucuruzi mpuzamahanga.
Ameloot usanzwe ari uwerekana imideli wabigize umwuga, avuka ku mubyeyi w’Umunyarwanda witwa Gakire Joselyne na Se w’umubiligi. Yavukiye mu Bubiligi ahigira amashuri abanza n’ayisumbuye, ubu ni naho akorera.
Aherutse kubwira shene ya YouTube ya Isimbi Tv ko akunze kugendera u Rwanda cyane cyane mu gihe cy’ibiruhuko, kandi ko ari igihugu yisangamo.
Yavuze ko afite umushinga wo gufasha abana bo mu Bubiligi batishoboye gukomeza amashuri, kandi ko yishimira urwego u Rwanda rumaze kugeraho rwo kwikemurira ibibazo.
Johanna yanditse aya mateka yiyongera ku rutonde rw’abanyarwanda bageze kure mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza, barimo Uwitonze Sonia Rolland wegukanye Miss France 2000.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!