00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Keza Joannah yagizwe Ambasaderi w’umuco ku Isi

Yanditswe na

Robert Musafiri

Kuya 5 January 2016 saa 08:46
Yasuwe :

Nyuma yo guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Heritage Global 2015 ndetse akaba igisonga cya kane, Miss Keza Joannah yagizwe Ambasaderi w’umuco ku Isi muri aya marushanwa.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa ubuyobozi bwa Miss Heritage bwandikiye Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda, bwamenyesheje ko uwari uhagarariye u Rwanda, Bagwire Keza Joannah yagizwe Ambasaderi w’umuco w’irushanwa rya Miss Haritage World 2015 (Miss Heritage Culture Ambassador).

Akimenya aya makuru, Miss Joannah yishimiye cyane iri kamba ndetse ashimira byimazeyo abantu bose bamufashije mu bijyanye n’amarushanwa yitabiriye ya Miss Heritage World 2015.

Abinyujije kuri instagram, yagize ati” Mbere ya byose mbanje kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2016 ndetse ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire buri wese wamfashije mu marushanwa ya Miss Heritage World 2015 ndetse n’inama mwangiriye. Nabonye amakuru meza amenyesha ko nagizwe Ambasaderi w’umuco ku isi. Iki gihembo ngituye Imana, igihugu cyanjye cyiza, umuryango wanjye, inshuti zanjye ndetse n’abanshyigikiye.”

Aya marushanwa yabereye i Johanesbourg muri Afurika y’Epfo, ku Cyumweru tariki 15 Ugushyingo 2015 ikamba ryegukanwa na Ziphozinhle Ntlanganiso wo muri Afurika y’Epfo.

Abategura amarushanwa ya Miss Heritage World biseguye ku gucyererwa gutangaza ibi , bavuga ko byatewe n’igihe cyababanye gito ndetse n’izindi mbogamizi.

Abinyujije kuri instagram, Miss Keza yagaragaje ibyishimo atewe n'iri kamba
Ibaruwa yandikiwe Rwanda Inspiration Backup imenyesha ko Miss Joannah yagizwe Ambasaderi w'umuco ku isi
Yari yabaye igisonga cya kane
Joannah niwe wahagarariye u Rwanda muri Miss Heritage World 2015

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages