Se yari amaze igihe kinini arwariye mu bitaro bya CHUK mu Mujyi wa Kigali, ari naho yaguye gusa indwara yari arwaye ntiramenyekana.
Bagwire yamamaye ubwo yari muri Miss Rwanda mu 2015 ndetse by’umwihariko umubyeyi we ari mu bamuteraga ingabo mu bitugu akamuba hafi.
Mu Ugushyingo 2015 nabwo yongeye kuvugwa ubwo yegukana ikamba ry’Igisonga cya Miss Heritage Global 2015, aho yari ahanganye n’abakobwa 44 bo mu bihugu bitandukanye.
Aya marushanwa yabereye i Johanesbourg muri Afurika y’Epfo, ku wa 15 Ugushyingo 2015 ikamba ryegukanwa na Ziphozinhle Ntlanganiso wo muri Afurika y’Epfo.
Miss Keza Joannah yari aherutse gusoza amasomo ya Kaminuza muri Mount Kenya University ahabwa impamyabumenyi mu Ukuboza 2018. Ubu asigaranye musaza we kuko bavukana ari bibiri.








Ibitekerezo 0