May Myat Noe w’umunya- Maynamar ari na we wegukanye Miss Asia Pacific World 2014, kubera amakosa arimo ubujura, ubwirasi no kuba indashima abateguye irushanwa bamushinja, bamwambuye ikamba ariko we ababera ibamba yanga kuritanga.
Nk’uko BBC ibitangaza, mu cyumweru gishize nibwo May Myat Noe yambuwe ikamba yaherewe muri Koreya y’Epfo. Amaze kumva umwanzuro yafatiwe n’amakosa ashinjwa yahise avuga ko adashobora gusubiza iri kamba.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, May Myat Noe yararize. Yasobanuye ko azasubiza ikamba , abateguye irushanwa bamaze kumusaba imbabazi mu ruhame ngo kuko icyasha bamusize ari akarengane gakomeye ndetse ngo amakosa ashinjwa ntayo yakoze.
Mu cyumweru gishize abateguye irushanwa bamushinje kuba indashima, kubeshya n’ubujura ndetse ahita yamburwa ikamba.
Ku ruhande rwe, May Myat Noe aganira n’abanyamakuru yavuze ko ari abateguye irushanwa bamutegetse kubeshya imyaka ndetse bamubwira ko agomba kwibagisha kugira ngo ubwiza bwe bwiyongere arabyanga.
Anashinjwa kandi guhungana ikamba rifite agaciro k’amadorali ya Amerika 100,000. We yasobanuye ko yafashe indege ijya Burma atazi ko afite iryo kamba mu mizigo ye.
Ibirori byo gutora Miss Asia Pacific World 2014 byabereye i Seoul muri Gicurasi 2014. May Noe ni we watsinze amatora, anahita aba umunya-Burma wa mbere wegukanye ikamba ry’ubwiza ku rwego mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO