Miss Muhikira Irene, yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza ya INILAK[Independent Institute of Lay Adventists of Kigali] ku wa 25 Nzeri 2011, kuva icyo gihe kugeza ubu nta wundi mukobwa uramusimbura.
Uyu mukobwa umaranye imyaka umunani ikamba rya Kaminuza ya INILAK, yamaze kwambikana impeta n’umukunzi we Ghislain bamaze igihe kinini bakundana. Uyu musore ugiye kurongora Miss Muhikira Irene, ni umuvandimwe wa Yvan Buravan ariko we asanzwe aba muri Angola.
Miss Irene Bellange Muhikira[benshi bita Bella] yarushinganye na Burabyo Ghislain, bahanye isezerano ryo kuzabana akaramata mu masengesho yabereye muri Zion Temple mu Gatenga ayobowe n’Umushumba w’iri torero Dr Paul Gitwaza.
Muhikira na Burabyo Ghislain basezeranye imbere y’Imana, nyuma y’uko hari hashize iminsi mike bakoze umuhango wo gusaba no gukwa wabaye tariki ya 14 Nyakanga 2018. Burabyo amaze kwemererwa umugeni, yahise ajya gusezerana na we mu buryo bwemewe n’amategeko.
Mu basore batandatu bari bagaragiye Burabyo Ghislain ku munsi w’ubukwe bwe, hari harimo murumuna we Burabyo Yvan[Yvan Buravan] usanzwe ari umuririmbyi ukunzwe cyane muri iki gihe mu Rwanda.
Miss Muhikira Irene amaze guhana isezerano n’umugabo we Burabyo Ghislain, bagiye kwishimana n’inshuti mu birori byakomereje mu busitani bwa Rebero Heaven ku Kicukiro.
Miss Irene Bellange Muhikira ni umukirisito mu Itorero Assemblies of God mu Gatsata ndetse ni umwe mu bakuriye itsinda Pillar Worship Team rishinzwe gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana, akaba ari umurimo yakomeje gukora cyane na nyuma yo kwambikwa ikamba.



















TANGA IGITEKEREZO