Ibi biganiro byabereye mu Ntara y’Amajyepfo i Nyanza mu mpera z’icyumweru gishize, Miss Mutesi Jolly yakanguriye urubyiruko kwiyumvamo inshingano zo guharanira ishema ry’igihugu cyarwo, gusigasira ibyagezweho kukirinda no kucyitangira uko bishoboka.
Muri ibi biganiro yise ‘Inter-Generation Dialogue’, Mutesi Jolly arashishikariza urubyiruko kuzitabira amatora no guhitamo umuyobozi ubereye u Rwanda. Cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Sigasira ibyagezweho, ukora nk’uwikorera.”
Ubwo yaganiraga n’urubyiruko rw’abanyeshuri bo mu mashuri yo muri Ntara y’Amajyepfo, Mutesi Jolly yarwibukije ko ‘ari bo mbaraga z’igihugu kuko bagize ijanisha rinini urebye ku giteranyo cy’abaturage b’u Rwanda’.
Yagize ati “Ubutumwa bwanjye bwari ukwibutsa urubyiruko ko ari twebwe dufite inshingano zikomeye mu gihugu cyacu kuko ari natwe bagize ijanisha rinini kandi twagize uruhare mu kubohora igihugu cyacu.”
Yongeyeho ati “ Kugira ngo dukomeze uru rugendo rero tugomba kwirinda ibiyobyabwenge ,tukamenya guhitamo ibitubereye no kwibutsa abakobwa ko dukwiye kugira uruhare runini mu gusigasira ibyagezweho no kumenya ko agaciro bahawe na leta nta giciro wabinganya. No mu byo bagomba kwirinda cyane nababwiye ko bagomba kwirinda inda zitateganyijwe.”
Muri ibi biganiro Miss Mutesi Jolly yashyigikiwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Col. Baguma, umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza, Senateri Tito Rutaremara, Jacqueline Kamanzi Masabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ndetse na Meya wa Nyanza.
Col.Baguma yaganirije urubyiruko ku nzira y’inzitane ingabo zaciyemo mu kurwana urugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse yibutsa abakibyiruka ko ‘bafite inshingano zo gukomeza kurinda ibyiza Abanyarwanda bungutse no kwirinda icyaganisha igihugu ahabi.
Senateri Tito Rutaremara yabwiye uru rubyiruko ko ‘ibyo baharaniraga birimo igihugu ,uburezi ndetse n’ibindi turabifite tugomba kubisigasira tukanibyaza umusaruro’. Yongeyeho ati “Mufite amahirwe adafitwe na benshi rero muyabungabunge.”
Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly ateganya kuzenguruka igihugu cyose mu bukangurambaga bugamije kwigisha urubyiruko uburere mboneragihugu by’umwihariko mu bihe u Rwanda rugiye kujya mu matora.
Ibi bikorwa bye aheruka kubitangirira mu Karere ka Rubavu ku itariki ya 11 Kamena 2017.



















TANGA IGITEKEREZO