00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Mutoni Balbine yiswe umutinganyi biteza impagarara

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 10 February 2017 saa 12:19
Yasuwe :

Miss Mutoni Balbine wiga Kaminuza mu Mujyi wa Toronto yashegeshwe na bamwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bamwise ‘umutiganyi’ kubera ifoto ye ari kumwe n’undi mukobwa.

Kuri uyu wa 9 Gashyantare 2017, Miss Mutoni Balbine yashyize kuri Instagram ifoto ahagararanye n’undi mukobwa yandikaho ati “Ni umwaka wa 2017 mwa bantu mwe! Ni mucyo twige kudaca imanza…”

Mu bitekerezo birenga makumyabiri byashyizwe kuri iyi foto ya Balbine na mugenzi we harimo abantu bagaragaje ko ‘batunguwe no kubona Nyampinga ahagararanye n’umutinganyi’ abandi bakavuga ko ‘aba bombi bashobora kuba basigaye bakundana’.

Ibi byakuruye impaka ndende kugeza ubwo Miss Mutoni Balbine yaje kwandika birambuye asobanura ibye n’uyu mukobwa ndetse asaba abantu kwirinda kwivanga mu buzima bw’abandi ahubwo bakita gusa ku bibareba.

Yanditse ati “Mujye mubanza musobanukirwe mbere yo kuvuga. Ntabwo ndi umutinganyi, iri ni isomo! Uyu muntu twahuriye mu birori by’umugoroba wabanjirije Ubunani i Toronto. Nize ko mu buzima, mbere yo gucira imanza abandi bikwiye ko iteka mbanza kuzirikana ko ari umuntu. Uretse n’ibyo kandi, ibyo umuntu akora mu gihe cye nta na kimwe kiba gikwiye kunshishikaza. Mu by’ukuri badufotoye turi kumwe, hanyuma ndasaba abantu ko muri uyu mwaka bakwiye kwiga kudaca imanza kuko nta muntu n’umwe w’intungane. Nshimiye byimazeyo abantu bumva neza ibi. Ikindi ndacyakunda kandi nzakomeza gukundana umukunzi wanjye Arsene.”

Iyi foto ya Balbine n'umukobwa mugenzi we iherutse gutuma nabwo yibasirwa bamwe bamwita umutinganyi ariko ahita abyamagana

Miss Mutoni Balbine amaze kuvuga atya, umukunzi we Kwitonda Arsene na we yaje yunga mu ry’uyu mukobwa ndetse ashimangira ko amukumbuye cyane.

Yagize ati “…Nyuma ya byose abantu ndabona bakomeje kuvuga. Byakabaye byiza abantu bose tugiye twiha umwanya tukabanza tugasoma neza impamvu umuntu yagaragaje ifoto mbere y’uko dufata imyanzuro idakwiye. Ikindi kandi nk’uko yabibabwiye uyu ni umwaka wa 2017, mucyo twige kudacira imanza abandi. Balbine Mutoni nanjye ndagukumbuye.”

Mutoni Balbine ari mu bakobwa 15 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2016. Byari ku nshuro ya kabiri aza muri iri rushanwa nyuma y’uko muri 2015 yahawe ikamba ry’Igisonga cya Kane cya Nyampinga w’u Rwanda.

Asanzwe afite n’ikamba rya Nyampinga w’amashuri yisumbuye mu Rwanda, yarihawe muri 2014. Yavutse mu mwaka wa 1996, areshya na 1.73, agapima ibiro 55.

Miss Mutoni Balbine yari amaze igihe akora nk’umunyamakuru kuri Radio 10, ubu yagiye kwiga Kaminuza mu Mujyi wa Toronto muri Canada.

Miss Mutoni Balbine ubu asigaye aba muri Canada aho yiga kaminuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages