Guverineri Benedict Bengioushuye Ayade[Ben Ayade] uyobora Intara ya Cross River iberamo irushanwa rya Miss Africa yasuye abakobwa bahatanira iri kamba kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukuboza 2017.

Ni we muyobozi ukomeye wa mbere muri aka gace wasuye aba bakobwa mu mwiherero, uko yari yambaye byavugishije abatari bake ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku zo irushanwa rikoresha.

Uyu muyobozi ari nawe ukuriye akanama gategura irushanwa rya Miss Africa yari yambaye mu buryo busanzwe buzwi ku basore bakibyiruka cyangwa abaririmbyi. Ben Ayade w’imyaka 48, yari yambaye ishati yirabura idafunze ibifungo, ikabutura y’umukara ifite imifuka myinshi, umusaraba mu ijosi n’ingofero zizwi nka flat cap.

Irushanwa rya Miss Africa rizasozwa ku itariki ya 27 Ukuboza 2017 ubwo hazaba hatorwa Nyampinga uzasimbura Umunya-Angola witwa Loretta Mendez.

Kuri iyi nshuro u Rwanda rwaserukiwe na Fiona Mutoni Naringwa wabaye igisonga cya Gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2015, ahatanye n’abakobwa baturutse mu bihugu 27 bitandukanye bya Afurika.

Ibirori byo gutora Miss Africa 2017 byatumiwemo abahanzi bakomeye barimo Neza[wo mu Rwanda], Mafikizolo[Afurika y’Epfo], Vanessa Mdee[Tanzania], Tekno[Nigeria] ndetse na Runtown[Nigeria].