Mutoniwase Marlenne w’imyaka 22 y’amavuko wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2014 ari mu bakobwa 38 bahatanira ikamba rya Miss Heritage World 2014 rizatangirwa muri Afurika y’Epfo mu Kuboza 2014.
Ikamba rya Miss Heritage World, rihatanirwa n’abakobwa baba baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi basanzwe ari ba Miss Heritage mu bihugu byabo. Marlenne Mutoniwase wanabaye Miss Heritage 2014 mu Rwanda, ni umwe mu bemerewe guhatana uyu mwaka ndetse ngo afite icyizere cyo kuzaryegukana.
Mu kiganiro na IGIHE, Marlenne Mutoniwase yagize ati “Ni irushanwa rya Miss Heritage World, rihuza ba Miss Heritage mu bihugu bitandukanye ku Isi. Riri ku rwego mpuzamahanga, nkaba ndi umwe mu bahatana, nzaba mpagarariye u Rwanda kandi nizeye kuzatsinda”
Akomeza agira ati “Icyizere ndagifite cyane gusa byose birashoboka kuko irushanwa habaho gutsinda no gutsindwa. Ariko nizeye ko nzitwara neza mu kugaragaza umuco w’u Rwanda”
Uyu mukobwa arasaba Abanyarwanda kumutora bamuha amahirwe yo kuza mu myanya ya mbere ari na byo bizamuhesha kuba yakwegukana iri kamba.
Ati “Ndabasaba kunshyigikira bantora, ndabizeza ko nzakora uko nshoboye kose ngatsinda nk’uko nabaye Miss Heritage Rwanda. Nzaharanira kwereka amahanga umuco wacu usa uba uwa mbere ku isi. Imana nidufasha hariya naho tuzaba aba mbere”
Ni ku nshuro ya kabiri iri kamba rigiye gutangwa. Mu mwaka wa 2013 ari nabwo ryatanzwe bwa mbere ryegukanwe na Miss Shequera Grace King wo muri Bahamas, yaryegukanye ku itariki ya 13 Ukuboza 2013 i Harare muri Zimbabwe.
Muri uyu mwaka abakobwa bazatangira guhatana ku itariki ya 2 Ukuboza-13 Ukuboza ari nabwo uwaryegukanye azamenyekana mu birori bizabera i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.



















TANGA IGITEKEREZO