Amakuru y’urupfu rwa Se wa Mwiseneza Josiane yamenyekanye kuri uyu wa Kabiri ariko yitabye Imana kuwa Mbere tariki 22 Nyakanga 2019.
Umujyanama wa Mwiseneza Josiane, Sunday Justin yahamirije IGIHE ko aya makuru ari impamo, ko uyu mubyeyi yaguye muri Uganda aho yazize uburwayi.
Bitewe n’ibibazo by’abanyarwanda bahohoterwa bagiye muri Uganda, bakaba baragiriwe inama yo kutajyayo, ngo ninaho azashyingurwa.
Mwiseneza wavukiye mu mudugudu wa Ndengwa, Akagari ka Kibirizi mu murenge wa Rubengera, i Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba. Mu kiganiro yigeze kugirana na Radio Rwanda ubwo biyamamazaga, yavuze ko atakunze kubana n’umubyeyi we kuko yabaga yaragiye gushakisha amafaranga.
Mwiseneza yakuze abana n’abavandimwe be ndetse na nyina. Nyuma yo kwiyamamaza mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda rikanamuhira yahise ajya kubana na musaza we utuye ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi.



















TANGA IGITEKEREZO