Aba bakobwa binjiye mu cyumba cy’urukiko ahagana saa Yine z’igitondo mu iburanisha ryabaye ku wa 28 Mata 2023.
Ni mu rubanza Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonné (Prince Kid) ku byaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Ibi ni ibyaha bivugwa ko byakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye Irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.
Ni ku nshuro ya kabiri Miss Iradukunda Elsa yitabiriye urubanza rw’umugabo we Ishimwe Dieudonné nyuma yo kwitabira iburanisha ryabaye ku wa 31 Werurwe 2023.
Iradukunda Elsa ufite ikamba rya Miss Rwanda 2017 na Prince Kid wayoboraga amarushanwa ya Miss Rwanda binyuze muri Rwanda Inspiration Backup, basezeranye kubana akaramata ku wa 2 Werurwe 2023.
Miss Nimwiza Meghan usibye kuba yaregukanye ikamba rya Miss Rwanda 2019 ku wa 25 Gicurasi 2020, yahawe akazi ko kuba Umuvugizi w’Irushanwa rya Miss Rwanda binyuze muri Rwanda Inspiration BackUp yateguraga iri rushanwa umwanya yavuyeho tariki 19 Mata 2022.
Tariki ya 12 Ukuboza 2022 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid ku byaha yari akurikiranweho ndetse ahita anafungurwa aho yari amaze amezi atandatu muri Gereza ya Nyarugenge.
Ubushinjacyaha bwajuririye iki cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye, bugaragaraza ko umucamanza atitaye ku bimenyetso byatanzwe ndetse na zimwe mu mvugo z’abatangabuhamya.
Iburanisha riheruka ku wa 31 Werurwe 2023 ryabereye mu Rukiko Rukuru, Ishimwe Dieudonné yaburanye ahakana ibyaha aregwa avuga ko ari akagambane kakozwe n’abashakaga kumwambura gutegura irushanwa rya Miss Rwanda yateguraga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!