Ni umuhango wabereye mu itorero ‘Christian Life Assembly’ aho ku mbuga nkoranyambaga abarimo inshuti ze bamwifurije gukomeza urugendo yatangiye rwo kwakira agakiza.
Liliane Iradukunda wabaye Miss Rwanda umwaka umwe mbere ya Nimwiza Meghan, yamubwiye ko yishimiye intambwe yateye mu buzima.
Ati “Ndakwishimiye kandi ntewe ishema nawe Meghan wanjye!”
Uyu kimwe n’abandi batandukanye bagaragaje ko bishimiye intambwe yatewe n’uyu mukobwa wamaze guhindura icyerekezo cy’ubuzima bwe nyuma yo kwemera kubatizwa mu mazi menshi.
Uretse kuba yarambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu 2019, Nimwiza Meghan kuva mu 2020 yanagizwe umuvugizi w’iri rushanwa inshingano yaje kuvaho mu 2022 ubwo yasezeraga muri Rwanda Inspiration Back Up yateguraga iri rushanwa mbere gato y’uko rihagarikwa kubera ibibazo byarivugwagamo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!