Ibi yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwahaga impanuro abakobwa bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mbere y’uko bajya mu mwiherero.
Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonné, ari nayo sosiyete itegura iri rushanwa yabwiye abakobwa ko bagomba kwirinda amagambo yose bumva mu bantu no ku mbuga nkoranyambaga.
Ati "Ndabizi ubu bababwiye amagambo menshi, usanga muje mu mwiherero hari abababwiye ko ikamba ryatanzwe, hari umuntu waryemerewe cyangwa uziranye n’abategura irushanwa ku buryo ikamba arifite.”
Yamaze impungenge abakobwa ababwira ko nta muntu n’umwe waha umukobwa ikamba kabone n’abakora muri Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa. Ati "Ugasanga umuntu ufotora uramwitwaraho neza ngo azaguha ikamba, nk’uwo ahurira he n’ikamba koko.”
Ishimwe yavuze ko umuntu wahemukira umukobwa ufite umugisha wo kwegukana ikamba ku kiguzi icyo aricyo cyose nta mugisha yazagirira muri ubwo buhemu.
Yavuze ko buri gihe abakobwa bajya mu mwiherero babwiwe abazegukana amakamba ati "Ubu na Elsa, Liliane cyangwa Meghan bakubwira ko nabo igihe bari mu mwiherero hari abo babaga bahaye ikamba, babwiwe ko bamaze kuryegukana.”
Yasabye abakobwa 20 bahatanira ikamba kwiyizera no kwizera ibibarimo, ko umukobwa uzatsinda ari uzaba afite ubushobozi kurusha abandi.
Aha yibukije buri wese ko irushanwa rya Miss Rwanda rigendera ku bintu bitatu aribyo: Ubwenge, Umuco n’Uburanga bityo ko bishoboka ko kimwe umukobwa yakitwaramo neza kurusha abandi ariko hakagira umurusha mu bindi akamutwara ikamba.
Miss Nimwiza Meghan yahawe umwanya ngo aganirize aba bakobwa bari bagiye mu mwiherero , abasaba kuba bo bakirinda guha agaciro amagambo bazumva hanze y’irushanwa.
Ati “Ndabyumva ubwoba muzaba mufite, iyo muri mu mwiherero uba witwararika utuntu twose ndetse ufite ubwoba bwinshi ariko ndababwira ukuri ni wowe uzihesha ikamba nta wundi uzariguha.”
Miss Nimwiza yabwiye abakobwa ko bagomba kwirinda ubwoba n’amagambo bazumva hanze y’irushanwa yitangaho urugero ati” Njye nkunda kubiganiriza abantu ukuntu ku munsi wa nyuma nashatse kubeshya ko ndwaye kugira ngo sinitabire umunsi wa nyuma w’irushanwa. Ariko iyo uribwegukane ikamba ni wowe uryihesha nta wundi muntu wabigiramo uruhare.”
Kuri iki Cyumweru tariki 9 Gashyantare 2020 abakobwa 20 bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda aho bazamara ibyumweru bibiri bakazahava tariki 23 Gashyantare 2020 nyuma y’uko ikamba rizaba ryamaze.
Miss Nimwiza Meghan yahishuye uko yashatse kwirwaza ku munsi wa nyuma w’irushanwa rya Miss Rwanda yambikiweho ikamba



















TANGA IGITEKEREZO