00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Nishimwe Naomie agiye kwibaruka

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 August 2026 saa 02:50
Yasuwe :

Miss Nishimwe Naomie yahishuye ko yitegura kwibaruka imfura ashimira Imana yamubaye hafi anayishimira ko yasohoje isezerano ryayo ikamuha imfura ateganya kwibaruka mu minsi iri imbere.

Ibi Nishimwe Naomie yabigarutseho mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ubwo yahishuraga ko yitegura kwibaruka imfura.

Mu butumwa bwe, Nishimwe Naomie yagize ati “Yesu urakoze kutugira ababyeyi, warakoze gusohoza isezerano no kuduhana umugisha n’umwana wacu.”

Ku rundi ruhande ni amagambo yatumye bamwe batekereza ko uyu mugore yaba yabyaye ariko mu kiganiro yagiranye na IGIHE yahamije ko ari ishimwe rye ku Mana yabahaye umwana bitegura kwibaruka.

Miss Nishimwe yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Michael Tesfay, ku wa 27 Ukuboza 2024, indi mihango y’ubukwe bwabo iba ku wa 29 Ukuboza 2024.

Uyu mugore ariko kandi ni umwe mu bakobwa begukanye ikamba rya Miss Rwanda cyane ko irye yaryegukanye mu 2020.

Mu minsi ishize yashyize ku isoko igitabo cye yise ‘More Than a crown’ kigaruka ku buzima bwe bwo mu bwana ubwo muri Miss Rwanda ndetse n’ubwa nyuma yo gushaka.

Miss Naomie Nishimwe yahishuye ko yitegura kwibaruka imfura ye
Miss Nishimwe Naomie yavuze ko atariwe uzarota ahuye n'umwana we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages