Bagiye mu biruhuko nyuma y’iminsi uyu musore yambitse impeta y’isezerano umukunzi we, amusaba kumubera umugore, undi arabyemera.
Mu mafoto basangije ababakurikira, baragaragaye bafite akanyamuneza aho basohokeye ku mazi ndetse bari no gusangira amafunguro atandukanye.
Rwiyemezamirimo Tesfaye yambitse impeta Miss Nishimwe Naomie, nyuma y’umwaka urenga bamaze bari mu rukundo aho badasiba kugaragariza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga ko bameranye neza.
Michael w’imyaka 29 nyuma yo kwemererwa urukundo na Miss Naomie w’imyaka 25, yahise yemera gutura burundu mu Rwanda, atangiza imishinga itandukanye irimo uwo gufasha abantu kwivuza indwara zo mu mutwe hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Kuva bakundana aba bombi bamaze gutembera mu bihugu birimo Gabon, Ethiopia, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bushinwa n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!