00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Nishimwe Naomie yateguje igitabo kivuga ku buzima bwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 August 2025 saa 08:51
Yasuwe :

Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yagaragaje ko agiye gushyira hanze igitabo cye cya mbere yanditse, kigaruka ku buzima bwe busanzwe ndetse n’ubwo kuba Nyampinga w’u Rwanda.

Ibi uyu mugore yabigarutseho mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, aho yagaragaje ko iki gitabo yacyise “More Than The Crown” bishatse gusobanura “Ibirenze Ikamba” mu Kinyarwanda.

Yagize ati “More Than A Crown” ni igitabo cyanjye cya mbere kandi ni cyo kintu mfiteho amarangamutima kurusha ibindi byose nakoze. Nacyanditse nicaye mu marira, nkira ibikomere gahoro gahoro, kandi nifitemo icyizere, none kirarangiye, kiriteguye.”

Yakomeje ati “Mu mpapuro zacyo harimo imbaraga, amasomo y’ubuzima, n’ukwizera kutanyeganyezwa. Ndi gusenga kandi nizeye ko kizakora ku mutima wawe nk’uko cyankozeho mu rugendo rwanjye rwo gukira no kwiyubaka.”

Nishimwe Naomie yambitswe ikamba mu 2021. Icyo gihe yari asimbuye Nimwiza Meghan waryambitswe mu 2019.

Tariki 22 Gashyantare 2020 ni umunsi utazibagirana kuri Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda icyo gihe
Miss Nishimwe Naomie yateguje igitabo kivuga ku buzima bwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages