Ni isabukuru yateguwe kuri uyu wa Gatandatu muri Restaurant yitwa Cloud9 iherereye Remera mu karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali.
Amakuru agera kuri IGIHE ahamya ko Nishimwe Naomie n’inshuti ze bateguye ibirori mu ibanga, batumira Michael Tesfay ariko atazi icyo bigamije.
Michael Tesfay yahageze bwije asanga inshuti za Naomi n’ize bamwiteguye, bamwakira bamuririmbira biramutungura.
Nishimwe Naomie na Michael Tesfay ukomoka muri Ethiopia bamaze iminsi bitegura kurushinga, dore ko uwo musore aherutse kumwambika impeta y’urukundo.
Ku mafoto Nishimwe Naomie yasangije abamukurikira kuri Instagram yanditse ati:"Ugire isabukuru nziza mutima, ndagukunda".
Michael Tesfay watwaye umutima wa Nishimwe Naomie, yavukiye I Toronto muri Canada ku babyeyi bo muri Ethiopia.
Michael Tesfay yaje I Kigali mu 2021 ari nabwo mu 2022 yaje guhura na Nishimwe Naomie baramenyana byimbitse baza kwiyemeza gusangira urugendo rw’ubuzima basigaje.
Michael Tesfay ni rwiyemezamirimo ufite ibigo by’ubucuruzi bihanga udushya mu ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!