Miss Uwera Dalila asigaye atuye mu Bubiligi ari naho yamenyaniye n’uwari umugabo we Dirk, bafitanye umwana w’umukobwa. Kuwa 27 Ukuboza 2013 Umubiligi Dirk yatanze inkwano mu muryango wa Miss Uwera Dalila baranasezerana, ibirori byabereye i Nyarutarama muri The Manor.
Mu kiganiro cyihariye Miss Uwera Dalila yagiranye na IGIHE yemeje ko yamaze gutandukana n’uwahoze ari umugabo we ndetse ngo muri iki gihe afite imishinga myinshi ahugiyemo mu kwiteza imbere no gukomeza kubaka umuryango afite i Kigali.
Yagize ati “Mba mu gihugu cy’u Bubiligi mu Mujyi wa Bruxelles, muri make ku mpanvu zateguwe na Nyagasani ntibyakomeje […]Hashize igihe maze gukora divorce[gatanya] meze neza kurushaho…”
Uwera Dalila na Dirk batandukanye nyuma y’imyaka umunani yari ishize bari mu rukundo gusa bari bamaze itatu barushinze . Yavuze ko afite undi mukunzi mushya na we w’Umubiligi ndetse ngo baritegura gukora ubukwe.
Umubajije ku mpamvu nyakuri yatumye atandukana n’umugabo we wa mbere, yirinda kugira byinshi abivugaho ndetse akumvikanisha ko kubyinjiramo no kubimwibutsa bimubangamiye gusa ngo ‘yamaze gufata icyerekezo gishya’.
Nyampinga Uwera Dalila utavuga byeruye igihe nyakuri azakorera ubukwe yavuze ko ‘azaza mu Rwanda mu mezi ari imbere kwerekana umukunzi we mushya agahita anatanga inkwano mu muryango we utuye i Nyamirambo’.
IGIHE yahawe amakuru ko ‘Uwera Dalila azaza i Kigali muri Nyakanga 2017 ari nabwo ubukwe bwa kabiri buzaba’. Yavuze ko yabanje kumenyana byimbitse n’umukunzi mushya ‘mu kwirinda kongera kubana n’umugabo atizeho bihagije’.



















TANGA IGITEKEREZO