00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Rwanda 2015: Amajonjora y’abakobwa akomereje i Huye

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 16 January 2015 saa 11:42
Yasuwe :

Ku nshuro ya kane mu Rwanda hagiye gutoranywa Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2015. Mu mwaka wa 2009 iryo kamba ryambitswe Bahati Grace, 2012 Kayibanda Mutesi Aurore, mu mwaka wa 2014 ryambikwa Akiwacu Colombe.
Nyuma y’uko Intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba zibonye abakobwa bazazihagararira muri Miss Rwanda 2015, hatahiwe Amajyepfo aho ijonjora rizabera mu Karere ka Huye kuri Hotel Credo iri mu nkengero z’iyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Mutarama (…)

Ku nshuro ya kane mu Rwanda hagiye gutoranywa Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2015. Mu mwaka wa 2009 iryo kamba ryambitswe Bahati Grace, 2012 Kayibanda Mutesi Aurore, mu mwaka wa 2014 ryambikwa Akiwacu Colombe.

Nyuma y’uko Intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba zibonye abakobwa bazazihagararira muri Miss Rwanda 2015, hatahiwe Amajyepfo aho ijonjora rizabera mu Karere ka Huye kuri Hotel Credo iri mu nkengero z’iyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Mutarama 2015, itsinda rihitamo abakobwa bujuje ibisabwa ngo bemererwe guhatana muri Miss Rwanda rizaba riri mu Mujyi wa Huye mu gikorwa cy’ijonjora ry’ibanze cyo gutoranya abazahagararira Intara y’Amajyepfo mu guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015.

Iki gikorwa kizabera mu Mujyi wa Huye muri hoteli Credo aho abakobwa bazaba baturutse mu turere twose tugize iyi Ntara bazahurira hagatoranywamo batanu bahiga abandi.

Ijonjora ry’ibanze mu Ntara rizakomeza ku itariki ya 18 Mutarama 2015 mu Ntara y’Uburasirazuba muri East Land Hotel naho ku wa 24 Mutarama 2015 ni mu Mujyi wa Kigali muri Sports View Hotel i Remera.

Intara y’Amajyaruguru yamaze kubona abazayihagararira barimo: Uwase Amanda Melissa, Kundwa Doriane, Asifiwe Florence, Uwase Colombe na Mugeni Ines . Uburengerazuba buzahagararirwa na Umutoniwase Flora, Mpogazi Vanessa, Gasana Darlene, Igihozo Kalisa Sabrina na Umutoni Colombe.

Ibigenderwaho kugira ngo umukobwa yemererwe kujya mu irushanwa:

. Kuba ari Umunyarwandakazi
. Afite imyaka hagati ya 18 na 24
. Kuba yararangije amashuri yisumbuye
. Kuba avuga neza Ikinyarwanda n’urundi rurimi rumwe mpuzamahanga (Igifaransa & Icyongereza).
. Kuba afite uburebure guhera kuri 1.70 M
. Kuba afite ibiro hagati ya 45 na 65
. Kuba atarigeze abyara

Ku itariki ya 21 Gashyantare 2015 nibwo hazamenyekana Nyampinga w’u Rwanda mushya mu birori bizabera kuri Serena Hotel i Kigali.

Abakobwa bazahagararira Amajyaruguru
Abakobwa bazahagararira Uburengerazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages