00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Rwanda 2015 azajya ahembwa ibihumbi 700 buri kwezi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 20 December 2014 saa 04:30
Yasuwe :

Umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda umwaka wa 2015 yashyiriweho umushahara wa buri kwezi aho azajya ahembwa amafaranga y’u Rwanda akabakaba 700,000 mu gihe cy’amezi 12 azamarana iri kamba.
Mu kiganiro Minisitiri w’Umuco na Siporo, Joseph Habineza yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko gutora Nyampinga w’u Rwanda byajemo impinduka zikomeye ahanini mu rwego rwo kurushaho guhitamo umukobwa ubifitiye ubushobozi kandi wahesha ishema igihugu mu ruhando rw’amahanga.
Zimwe mu mpinduka (…)

Umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda umwaka wa 2015 yashyiriweho umushahara wa buri kwezi aho azajya ahembwa amafaranga y’u Rwanda akabakaba 700,000 mu gihe cy’amezi 12 azamarana iri kamba.

Mu kiganiro Minisitiri w’Umuco na Siporo, Joseph Habineza yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko gutora Nyampinga w’u Rwanda byajemo impinduka zikomeye ahanini mu rwego rwo kurushaho guhitamo umukobwa ubifitiye ubushobozi kandi wahesha ishema igihugu mu ruhando rw’amahanga.

Zimwe mu mpinduka zizagaragara mu gutora Miss Rwanda 2015 harimo gushingira ku bakobwa bafite ubumenyi ku muco nyarwanda kandi bafite ubuhanga nk’uko insanganyamatsiko ibivuga ‘Umunyarwandakazi ufite ubwiza, ubumenyi n’umuco’.

Ikindi ni ukunoza ibijyanye n’ibihembo ba Nyampinga bahabwa no gushaka uburyo iri rushanwa ryashyirwa ku rwego mpuzamahanga aho biteganyijwe ko mu birori byo gutora uzegukana uzaba Nyampinga hazatumirwa abo mu bindi bihugu.

Minisitiri Habineza ati “Tugiye gutora undi mukobwa uzaba Nyampinga w’u Rwanda, ikizagenderwaho ahanini ni ukubigisha umuco nyarwanda kandi n’utowe akawigisha abandi. Umukobwa uzatorwa azaba ari Ambassadrice w’umuco.”

Akomeza agira ati “Ikindi ni uko dushaka ko hazatumirwa abandi ba Nyampinga bo mu bindi bihugu, tuzifashisha Rwandair ku buryo izadufasha abo bakobwa kuza, wenda bakazahagera kuwa Gatanu bagasubirayo kuwa Mbere cyangwa ku Cyumweru, bizaterwa”

Minisitiri Habineza kandi yasezeranyije Abanyarwanda ko gutora Nyampinga wa 2015 bizagenda neza ku buryo buri wese azibagirwa imitegurire mibi yaranze itorwa ry’uwabaye Miss Rwanda 2014.

Ati “Hajemo impinduka, turashaka gukora ibintu bifite isuku kandi byiza. Ntabwo nshaka ko twongera gukora ibyabaye muri 2014 , biriya byatanze isomo ku babiteguye ariko mbasezeranyije ko bitazongera. Ikindi kandi ntabwo Miss azongera guhembwa ingorofani, bazamuha imodoka nziza , nshyashya , izafa ifite assurance”

Akomeza agira ati “Hari n’umushahari wa buri kwezi, umukobwa uzatorwa azajya ahembwa ibihumbi 700 azajya atangwa na Airtel, urumva ko n’ikarita yo guhamagara atazayibura, ntazabura na rimwe amafaranga yo kujya gutunganya imisatsi, ni byinshi kuko abafatanyabikirwa dufite barahagije”

Ishimwe , Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yavuze ko amakosa bakoze ubushize atazongera ukundi

Ishimwe Dieudonné, Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup ari nayo iri gutegura iki gikorwa, yavuze ko kwiyandikisha bizajya bikorerwa ku rubuga rwa Miss Rwanda. Bizatangira muri Mutarama 2015 aho Intara enye n’Umujyi wa Kigali zizatoranywamo abakobwa batanu, bose hamwe bakaba 25.

Ku itariki ya 31 Mutarama 2015 kuri Petit Stade , abo bakobwa bose uko ari 25 bazatoranywamo 15 ba mbere bagomba kuzatangira umwiherero muri Kivu Serena Hotel kuva ku itariki ya 09 Gashyantare 2015.

Ku itariki ya 21 Gashyantare 2015 nibwo hazamenyekana umukobwa wahize abandi mu birori bizabera kuri Serena Hotel i Kigali.

Makuza Lauren ,Minisitiri Habineza na Mukabanana Theonestine ushinzwe ibikorwa by'ubucuruzi muri COGEBANQUE

Banki ya Cogebank, umuterankunga mukuru wa Miss Rwanda 2015 yatanze amafaranga y’u Rwanda 35,000,000.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages