Ku isaha ya Saa munani n’iminota 20 nibwo kuri Gorillas Lake Kivu Hotel hatangiye igikorwa cyo gusuzuma niba abakobwa bitabiriye bujuje ibisabwa. Mu bakobwa batandatu bari biyandikishije, batanu nibo bari bujuje ibisabwa.
Nyuma, ku isaha ya saa cyenda.nibwo abakobwa uko ari batanu batangiye gutambagira no kwiyereka abakemurampaka Mike Karangwa, Eminente, na Miss Carine Rusaro Utamuriza aho babajijwe ibibazo bitandukanye.
Abakobwa batowe kuzahagararira Intara y’u Burasirazuba muri Miss Rwanda 2016 ni Umutoni Balbine,Umuhumuriza Usanase Samantha, na Mutesi Jolly.
Ku itariki ya 27 Gashyantare 2016 nibwo hazamenyekana umukobwa uzahabwa ikamba rya ‘Miss Rwanda 2016’ mu birori bizabera muri Camp Kigali aho azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Swift.



















TANGA IGITEKEREZO