00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Rwanda 2019: Ifunguro rya mbere ryo mu mwiherero (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 January 2019 saa 09:46
Yasuwe :

Abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019 ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019 bajyanywe mu mwiherero (Boot Camp) ubera kuri Golden Tulip [La Palisse] i Nyamata, aho bagomba kumara ibyumweru bibiri.

Aba bakobwa bageze kuri iyi hoteli mu masaha y’umugoroba babanza kwerekwa ibyumba bazajya bararamo, babiri bashyirwa hamwe ariko bakazajya bagenda bahinduranya.

Nyuma yo guhabwa ibi byumba baruhutseho gato barangije bahabwa ifunguro ryabo rya mbere muri uyu mwiherero bazamaramo ibyumweru bibiri, bahabwa amasomo atandukanye.

Mbere yo guhaguruka i Kigali berekeza i Nyamata, bose uko ari 20 n’itsinda ryari ribaherekeje, bari babanje guhurira kuri Minisiteri ya Siporo n’umuco n’itangazamakuru, baherekejwe n’ababyeyi babo baganirizwa gato ku buryo umwiherero ugiye kugenda.

Uko ameza bafunguriraho yari ateguye
Aho ifunguro ryabo ryari riri
Batambukaga bakajya kwiyakira
Mwiseneza Josiane ari gufata ifunguro rya nijoro ari na ryo rya mbere ryo muri Miss Rwanda
Gaju Anitha afite nimero 35, yari yishimiye umunsi we wa mbere mu mwiherero
Ibitwenge byari byose kuri Igihozo Darine
Inyumba Charlotte we ni nimero 33 nawe yari ari gufata ifunguro rye rya mbere mu mwiherero akanyamuneza ari kose
Kabahenda Lika Michael yari yitangiriye itama nk'uwatangiye gukumbura iwabo
Nimwiza Meghan ufite nimero 32
Niyonsaba Josiane yari afite ibyishimo birenze urugero
Teta Mugabo Ange Nicole yari afite ibyishimo bidasanzwe
Umukundwa Clemence ufite nimero 24
Umukunzi Sonia Teta ufite nimero 10 ari gutera urwenya na bagenzi be
Umurungi Sandrine (No 19) wiyamamarije mu Ntara y'Amajyepfo akavuga ko yatinye Mutesi Jolly wari mu kanama nkemurampaka
Umutoni Olive uzajya arara mu cyumba kimwe na Mwiseneza yari afite ibyishimo
Uwicyeza Pamela nawe yari ashimishijwe n'umunsi we wa mbere mu mwiherero
Uwihirwe Casimir Yasipi (No 21) uherutse kuvugisha benshi ashinjwa kwibasira Mwiseneza bahanganye nawe yari afite umunezero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages