Kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Gatanu tariki 24 Mutarama 2020 hashize amasaha 24 irushanwa ritangiye abakobwa barimo Nishimwe Naomie na Kirezi Brune ni bo bari bayoboye abandi mu majwi.
Nishimwe Naomie ufite amajwi 8873 ni we uyoboye abandi ku batoreye ku rubuga rwa IGIHE.COM mu gihe Kirezi Rutaremara Brune ufite 14,286 we ayoboye abari gutorwa cyane kuri SMS.
Amatora yatangiye tariki 23 Mutarama 2020, aho abakobwa 54 batangiye urugendo rwo guhatanira kwishakamo 20 bazajya mu mwiherero uzavamo Nyampinga w’u Rwanda wa 2020 n’ibisonga bye.
Aya marushanwa yatangiye tariki 21 Ukuboza 2019 hashakishwa abakobwa bazahagararira intara zose. Nyuma yo kubona 54 bazihagarariye kuri ubu hatangiye urugendo rushya ruganisha kuri pre-selection ahazatangazwa 20 bazajya mu mwiherero.
Abakobwa babiri bazaba bagize amajwi menshi bazahita bahabwa itike bidasubirwaho yo kujya mu mwiherero.
Uburyo bwo gutora ni ugukoresha ubutumwa bugufi (SMS) wandika ijambo Miss ugasiga akanya, ugashyiraho nimero y’umukobwa ushaka gutora ukohereza kuri 1525.
Usibye ubu buryo abakobwa bari gutorwa umuntu anyuze kuri IGIHE.COM, ndetse hakazabarwa n’amajwi y’uburyo umukobwa ashyigikiwe mu cyumba kizaberamo ijonjora.
Amajwi azabarwa ku buryo bukurikira. Ubutumwa bugufi bufite 60%, Website ni 20% naho abafana bo mu cyumba kizaberamo Pre-selection bahabwe 20%.



















TANGA IGITEKEREZO