Ubwo irushanwa ryatangiraga mu karere ka Rubavu, habonetse abakobwa batandatu bazahagararira Intara y’Iburengerazuba,hakurikiraho intara y’Amajyaruguru naho hava batandatu.
Tariki 4 Mutarama 2020 hatahiwe Intara y’Amajyepfo, ahagomba gutoranywa abakobwa bazahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020.
Intara y’Amajyepfo muri iyi myaka ya vuba ntabwo yahiriwe n’ikamba rya Miss Rwanda kuko iriheruka muri 2012 ubwo Mutesi Aurore yaritsindiraga.
Mu 2014, ikamba ryegukanywe na Akiwacu Colombe wari uhagarariye Intara y’Iburasirazuba, mu 2015 ryegukanwa na Kundwa Doriane wari uhagarariye Intara y’Amajyaruguru, 2016 ryegukanywa na Mutesi Jolly wari uhagarariye intara y’Iburengerazuba kimwe na 2017 aho Miss Iradukunda Elsa nawe yaryegukanye yariyamamarije muri iyi ntara.
Mu 2018 Iradukunda Liliane yegukanye ikamba rya Miss Rwanda yariyamamarije mu ntara y’Iburengerazuba aba uwa gatatu uryegukanye yikurikiranya ahaturutse. Umwaka ushize iri kamba ryegukanywe na Nimwiza Meghan wiyamamarije mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma yo kuva mu ntara y’Amajyepfo, hazakurikiraho Iburasirazuba ndetse n’Umujyi wa Kigali.
Iri rushanwa byitezwe ko rizasozwa tariki 22 Gashyantare 2020 ahazaba hamenyekanye uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda ndetse n’abandi bose bazaba batsindiye andi makamba.
Umukobwa uzegukana Miss Rwanda 2020 azahita abona amahirwe ntakuka yo guhagararira u Rwanda muri Miss World 2020, anahembwe ibihembo binyuranye biyobowe n’imodoka nshya ndetse n’umushahara w’ibihumbi 800 FRW, azajya ahabwa buri kwezi.
Si uyu gusa uzahembwa kuko ibisonga bibiri bya Miss Rwanda nabyo byagenewe ibihembo kimwe na Miss Popularity na Miss Photogenique bose bazagenerwa ibihembo.
Bamwe mu baterankunga bakomeye b’irushanwa barivugaho iki?
Reba uko igikorwa cyo gutora abakobwa bazahagararira Intara y’Amajyaruguru cyagenze



















TANGA IGITEKEREZO