Nk’uko byatangarijwe abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2020 ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwinjiye muri ubu bukangurambaga aho abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda basabwe gukangurira abantu batandukanye kwinjira muri Connect Rwanda.
Mu rwego rwo gushishikariza aba bakobwa gushyira imbaraga muri ubu bukangurambaga, MTN Rwanda yamaze gushyiraho igiembo cyihariye ku mukobwa uzashishikariza abantu benshi kwinjira muri “Connect Rwanda”.
Nkuko byatangajwe na Wibabara Gisele wari uhagarariye MTN Rwanda muri iki kiganiro n’abanyamakuru ,umukobwa uzakangurira abantu benshi kwinjira muri “Connect Rwanda” bazamuha ibihembo bishimishije.
Yavuze ko umukobwa uzatsinda azahabwa telefoni nshya izaba igezweho bagendeye kuyo atunze.
Ati ”Niba atunze Samsung iyo ariyo yose ubwo azahabwa inshya ariko igezweho icyo gihe, niba ari iPhone nayo azahabwa inshya kandi igezweho.”
Usibye Telefone nshya uyu mukobwa uzahembwa MTN Rwanda yamwemereye Internet ya 10 GB buri kwezi mu gihe cyose akiriho.
Iki gihembo gishya muri Miss Rwanda kizatangwa tariki 1 Gashyantare 2020 ubwo hazaba hatoranywa abakobwa 20 bazerekeza mu mwiherero.
Iki kibaye igihemo cya kabiri MTN Rwanda izatanga muri Miss Rwanda kuko ubusanzwe ariyo izahemba umukobwa uzaba akunzwe cyane (Miss Popularity) banamaze guha akazina ka Miss Yolo, uyu akazahabwa 1 500 000 Frw ndetse akanagirwa ambasaderi wa MTN Yolo mu gihe cy’umwaka wose.
Abakobwa bahatana muri Miss Rwanda 2020 baratangira gukangurira abantu kwinjira mu bukangurambaga kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2020 aho bazajya babikora banyuze ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Instagram.
Uzaba yarakanguriye abantu benshi kwinjira muri Connect Rwanda ni we uzahembwa.



















TANGA IGITEKEREZO